Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye, kuri ubu Jean Luc Ishimwe yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Urumuri’. Uyu musore yabwiye Inyarwanda ko akomeje gukora cyane, akaba afite indirimbo zitandukanye agiye gushyira hanze zirimo n’amashusho y’indirimbo ‘Narahindutse’. Avuga ku mashusho y'indirimbo ye 'Urumuri' yagize ati;"Ikigaragara mu mashusho ni uburyo muri iki gihe tugezemo abantu ari aba escrot gentil,.. uburyo umuntu agaragaramo atari ko ari muri make ni ko video imeze."
REBA HANO 'URUMURI' YA JEAN LUC ISHIMWE
Jean Luc Ishimwe yakomeje ashimira abamufashije muri iyi ndirimbo anakomoza ku byo ahishiye abakunzi b'umuziki we. Yagize ati:"Mbere na mbere ndashimira Oskados Oskar nka Director wa video ariko nkanashimira cyane Rday Entertainment yatunganyije amashusho ndetse na I.D.A Label kuba yaraduhaye ibikoresho twakoresheje. Ikindi nuko nabwira abantu ko nkomeje gukora cyane. Mu minsi iri imbere hakaba audio nshya nzashyira hanze nyuma yahoo hagakirikiraho Video ya Narahindutse (audio naherukaga gusohora), nkasoza mbwira abakunzi b’ibihangano byanjye gukomeza kunshigikira babisangiza inshuti n’abavandimwe ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange."
REBA HANO 'URUMURI' YA JEAN LUC ISHIMWE