RFL
Kigali

Chris Brown yahakanye yivuye inyuma ko ntakihishe inyuma y’igitekerezo yatanze ku ifoto ya Rihanna

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:14/08/2017 19:33
0


Umuhanzi Chris Brown avuga ko nta kintu kidasanzwe yari agamije ubwo yatangaga igitekerezo yica ijisho ku ifoto y’uwahoze ari umukunzi we,Rihanna yari ashyize kuri instagram.Ni nyuma yaho benshi bakomeje kwibaza byinshi bakeka ko ahari umubano mwiza waba uri hagati y’aba bombi.



Amakuru ava mu nshuti za hafi za Chris Brown avuga ko n’ubwo abantu bakomeje kwibaza byinshi,uyu muhanzi we asanga ari ibisanzwe gusa ku kuba nawe yatanga igitekerezo nk’undi wese gusa ngo na none ajya kubikora yari azi neza ko biri butume abantu bibaza byinshi.

Izi nshuti ze zikomeza zivuga ko Chris Brown azi neza kandi amenyereye ko icyo akoze cyose gikurura itangazamakuru nyamara ngo ibyo yakoze azi neza ko Rihanna we abyumva neza kuko azi ko Chris Brown ari umusore ushimishije kandi ko nta kindi kibyihishe inyuma.

chris

Ifoto ya Rihanna Chris Brown yatanzeho igitekerezo benshi bagakeka ko haba hari ikibyihishe inyuma.

N’ubwo Chris Brown abifata nk’ibyoroheje benshi mu bakurikira Rihanna  ku mbuga nkoranyamabaga siko babibona kuko bamwe muri bo bamusabye guhagarika ndetse akazibukira kugira aho ahurira n’inkuta z’imbuga nkoranyambaga za Rihanna.Uyu we yagize ati ”Chris Brown akeneye guhagarika no kuzinukwa”.

chris

Umwe mu bafana ba Rihanna yihanangiriza Chris Brown.

Breezy nk’uko benshi bakunda kumwita arimo gusabwa ibi mu gihe amaze igihe gito atangiye gukurikira bucece urukuta rwa instagram rwa Rihanna nyuma yaho aba bombi ntawakurikiraga undi kuva batandukana muw’2013.

chris

Chris Brown na Rihanna bakiri mu rukundo

Src:Dancehall hiphop.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND