RFL
Kigali

Munezero Clemence (Nounou) ukomora inganzo kuri Darlene yinjiranye mu muziki wa Gospel indirimbo yise ‘Mba ndi he’-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:14/08/2017 20:06
5


Munezero Manzi Clemence w’imyaka 23 y’amavuko ni umuhanzi mushya mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Uyu mukobwa yabwiye Inyarwanda ko yigira kuri Darlene umwe mu baririmbyi bakomeye ku isi mu muziki wa Gospel.



Nounou ni ryo zina benshi bamuziho, gusa amazina ye asanzwe akaba ari  Munezero Manzi Clemence. Nounou ni umukobwa ubarizwa mu itorero Shiloh Prayer Maountain church riyoborwa na Bishop Olive Murekarere Esther. Nounou wasoreje kaminuza muri Mount Kenya University, yabwiye Inyarwanda.com kuririmba yabitangiriye muri Kiliziya Gatorika kera akiri umwana. Kuri ubu intego afite mu muziki wa Gospel, ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo. Yagize ati:

Nitwa  Munezero Manzi Clemence, Nounou ni izina nkunda cyane nakuze numva ari ko bampamagara, naryiswe na mushiki w’umugabo w’umushangazi wanjye. Kuririmba nigeze kubikora kera nkiri umwana muri Eglise Catholique ariko ngeze aho ndabireka kubera ishuri, nongera kubisubiramo mu mpera za 2015 ariko narabikundaga cyane. Intego mfite ni ukwamamaza ubutumwa bwiza nk’umukristo. Abahanzi nigiraho ni Darlene na ADA.

Nounou

Umuhanzikazi Munezero Manzi Clemence

Munezero Manzi Clemence uvuka ku babyeyi Ndaruhutse Celestin na Gahongayire Angelique, ni mukobwa umaze guhagurutsa impano yari imwibitsemo yo kuririmba nkuko bitangwamo ubuhamya n'abo basengana muri Shiloh Prayer Mountain church dore ko n'ubusanzwe Nounou abarizwa mu itsinda ry’abaramyi bo mu itorero Shiloh Prayer Mountain church.

Nounou

Nounou avuga ko akomora inganzo kuri Darlene

Nubwo yabarizwaga muri iri tsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana (worship team), ntibyari bimenyerewe ko Nounou aririmba ku giti cye kugeza aho bamwe mu bamuzi n'abo basengana batunguwe no kumva indirimbo ye ya mbere yageze hanze akaba yarayise ‘Mba ndi he’. Ni indirimbo yumvikanamo ubuhanga yaba mu myandikire yayo ndetse no mu ijwi ry’uyu muhanzikazi uzanye amaraso mashya mu muziki wa Gospel.

UMVA HANO 'MBA NDI HE' YA NOUNOU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Coco6 years ago
    Imana imbabarire si uguca Imanza, arikose ubu utaniyehe nabataririmbira Imana kweli, abababa ahaaa ubwose iyo wambara ukwikwiza? Kuki wanitse ibibero?
  • fofo6 years ago
    Ariko kuki mukunda gusenya kuruta kubaka mbona warikubanza ukavuga kubyiza hanyuma ibyo witabibi ukabitangaho inama nyuma nubwo mbona atarikibazo kandi ngo ntawuvuka ngoyuzure ingobyi agenda akura buhoro buhoro nawe azakura ahubwo wihane kuko guca imanza zo waziciye wakabaye umushaka ukamuhugura niba urumukiristu kuruta kumusenya imbere yisi yose
  • Regis6 years ago
    Wow clemy komereza aho kbsa ndumva ubirimo neza tukuri inyuma
  • Unknown singer6 years ago
    Akunda indirimbo za Darlene gusa ndumva atarimo neza kuko hillsong na Darlene baririmba perfect!!
  • Gilbert 6 years ago
    nimwiza Kabisa ndabo ashoboye pee





Inyarwanda BACKGROUND