Kuri uyu wa 14 Kanama 2017 ni bwo hagiye hanze igice gishya cya 39 cya Filime y’uruhererekane ya Seburikoko. Muri iki gice tubonamo Rulinda na Seburikoko bafatana mu mashati bagakizwa na mbuga.
Rulinda agaragara yagiye gusura Seburikoko kugira ngo basase inzobe basabane imbabazi bongere kuba inshuti, bityo Sebu yongere kuba umukiriya wa Rulinda mu kabari ke na cyane ko ngo bitari kugenda neza muri iyi minsi. Sebu na Siperansiya bavuga ko batahuye Rulinda bakaba barasanze ari inshuti mbi itabifuriza ibyiza ndetse banamubwiye ko ari we nyirabayazana wo kutumvikana kwabo bityo bakaba batifuza kongera kumubona mu rugo rwabo.
Rulinda agerageza kubumvisha ko agenzwa n’amahoro no kubasaba imbabazi kugira ngo bongere kuba inshuti, ariko Sebu akazabiranwa n’uburakazi, agahera aho bafatanya mu mashati, icyakora Siperansiya akabakiza, ubundi Rulinda amaguru akayabangira ingata.
Tubonamo kandi Kadogo amerewe nabi cyane n’uburwayi dore ko afite igisebe cy’umufunzo. Hagati aho Mutemberezi yagiye kwa Rulinda guteza telephone ashobora kuba yaribye Seburikoko, agezeyo ayereka Setako, amubwira ko atamurengereza amafaranga 2000Frw.
REBA HANO IGICE CYA 39 CYA FILIME SEBURIKOKO
TANGA IGITECYEREZO