Sugira Ernest umaze iminsi atandukanye na AS Vita Club yasinyiye ikipe ya APR FC amasezerano y’umwaka umwe mbere yuko Antoine Hey amuhamagara mu bakinnyi bari mu mwiherero wo kwitegura umukino u Rwanda rufitanye na Uganda kuwa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017.
Sugira Ernest yahamagawe muri aba bakinnyi nyuma yuko Mubumbyi Bernabe wifashishwaga muri iyi kipe y'abakina imbere mu gihugu atazakina umukino utaha bitewe n’amakarita abiri y’imihondo amaze kubona muri uru rugendo.
Aganira na FERWAFA, Antoine Hey yavuze ko yatumyeho Sugira na Mugisha Gilbert mu rwego rwo kuzuza imyanya ibiri irimo uwa Rucogoza Aimable Mambo utazakina kubera amakarita abiri y’umuhondo cyo kimwe na Mubumbyi Bernabe.
Muri uyu mukino uzabera kuri sitade ya Kigali, Amavubi azaba yagaruye Ndayishimiye Eric Bakame utarakinnye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo.
Sugira Ernest yakinnye imikino ya CHAN 2016 akiri muri AS Kigali ubu agiye kuyikina ari muri APR FC
Mugisha Gilbert nawe ni undi rutahizamu uri kwitegura umukino wo kwishyura Uganda Cranes
TANGA IGITECYEREZO