RFL
Kigali

Harmonize yatangaje ko nta kibazo kirimo ku kuba akunda kumva indirimbo za Ali Kiba n’ubwo ari mukeba wa Diamond

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:14/08/2017 12:20
0

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko akunda kumva indirimbo za Ali Kiba.Ibi abitangaje mu gihe uyu mugabo akorera muri Wasafi iyoborwa na Diamond udacana uwaka na Ali Kiba.Aganira na radiyo Clouds yo mu gihugu cya Tanzaniya,Harmonize yatangaje ko ubusanzwe akunda kumva indirimbo z’abahanzi batandukanye barimo Barnaba n’abandi gusa ngo agakunda kumva by’umwihariko iz’umuhanzi Ali Kiba cyane cyane iyitwa Mac Muga. Uyu muhanzi avuga ko nta kibazo kirimo. Yagize ati”Kera nakundaga kumva indirimbo za Ali,ntekereza iyitwa Mac Muga niba ntibeshye”.

harmonize

Harmonize uvuga ko akunda kumva indirimbo za Ali Kiba,mukeba wa Diamond.

Harmonize yakomeje avuga ko we akunda kumva indirimbo z’abandi bahanzi kuko ngo iyo arimo kumva indirimbo zabo hari byinshi abigiraho kandi ko yumva indirimbo z’abandi bahanzi baba ari abakorera muri Wasafi n’iz’abandi bahanzi batahakorera.Harmonize atangaje ibi mu gihe Diamond Platinumz na Ali Kiba biteganyijwe ko ari bo bagomba gutoranywamo umuhanzi mwiza wo muri Afurika y'Iburasirazuba mu bagabo mu marushanwa arimo kubera muri Nigeria.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND