Rwabugiri w’imyaka 22, yageze muri Musanze FC avuye muri APR FC yakoze akazi katoroshye ko kugira ngo yerekane ko afite impano birinda bigeza aho amakipe nka Kiyovu Sport na Etincelles FC akomanga ariko Mukura Victory Sport ikaba yamwegukanye nyuma yo kumuha miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (3.000.000 FRW).
Yabaye umukinnyi wa gatanu winjiye muri Mukura VS nyuma ya Gael Duhayindavyi wavuye muri Vitalo, myugariro Iragire Saidi wavuye muri Muzinga mu Burundi, Mutebi Rachid wavuye muri Gicumbi FC na Cyiza Hussein wongereye amasezerano.
Rwabugiri Omar asinya imyaka ibiri
Rwabugiri Omar yakirwa i Huye