RFL
Kigali

Imyiteguro ya nyuma y’igitaramo cyo kwibuka Kamaliza irarimbanyije–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/08/2017 18:14
1


Muri 1996 ni bwo umuhanzikazi Kamaliza yatabarutse, kuri ubu nyuma y’imyaka 21 atabarutse hateguwe igitaramo cyo kumwibuka ndetse no gufasha abana b’imfubyi yareraga ubu basigaye barerwa na mukuru we.kuri ubu imyiteguro ya nyuma y’iki gitaramo irarimbanyije.



Mu kiganiro baherutse kugirana n’abanyamakuru abateguye iki gitaramo batangaje ko bagiteguye bagamije kwibuka uyu muhanzikazi warinze atabaruka atarashaka umugabo dore ko yari yaratangaje ko agomba kubanza kurera abana b’igihugu akaza kwitaba Imana nyuma y'umwaka umwe gusa yari amaze arera abo bana. Abateguye iki gitaramo bakaba batangaje ko amafaranga yose azava muri iki gitaramo azashyikirizwa mukuru w’uyu muhanzikazi kugira ngo akomeze kumufasha kurera aba bana.

masambaMamba Intore ari mu myitozo ikomeye

Usibye kwibuka Kamaliza ariko kandi muri iki gitaramo hazashimirwa mukuru we wakoreye mu ngata murumuna we ubwo yatabarukaga agahita afata inshingano zo kurera abana murumuna we yareraga kugeza magingo ndetse akaba nawe atarigeze ashaka kubera kurwanira ishyaka aba bana.

KamalizaImyitozo irarimbanyije

Usibye ibi ariko ku muryango hazaba hanagurishirizwa flime mbarankuru na CD z’indirimbo ze byose bizaba bigamije gukusanya amafaranga yo gukomeza gufasha abana yasize arera kugira ngo bakure neza. Ikindi ni uko nubwo yahereye ku bana batatu gusa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ubu mukuru we arera abana b’imfubyi basaga 16 bose bagikeneye ubufasha kuri uyu mukecuru umaze kugira imyaka irenga mirongo itandatu.

KamalizaNyuma bafashe amafoto

Muri iki gitaramo hazagaragara abahanzi bakomeye nka Intore Masamba, Mariya Yohana, Suzana Nyiranyamibwa, Muyango n'abandi benshi bifuje gufatanya n'aba basore n’inkumi bateguye iki gitaramo kizabera muri Hotel Serena tariki 12 Kanama 2017 kwinjira bikazaba ari 10000frw ku muntu wese. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    ahubwo babigire ngaruka mwaka! kuko Batamuliza yasigiye byinshi abaturarwanda, sinzi ko hari ubukwe wataha uyu munsi bukarangira utumvishe indirimbo yeee!! njye muzi ari incuti y'umuryango wanjye, gusa yari umunyarugwiro!! nzahora mwibuka. kdi ejo turahabaye badufashe bazubahirize igihe gusa!





Inyarwanda BACKGROUND