RFL
Kigali

NTIBAGUHENDE: Dore uko ibiciro by’ibiribwa byifashe mu isoko ry’imboga rya Nyabugogo rizwi nka City Valley

Yanditswe na: Ihorindeba Lewis
Taliki:11/08/2017 9:01
0


Mu mpera z’iki cyumweru,ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe ku isoko biri kugenda bihindagurika bimwe bigabanuka ibindi byiyongera



Kuri uyu wa kane tariki 10 Kanama 2017 ni bwo Inyarwanda.com yasuye abacuruzi bo mu isoko rizwi nka City Valley riherereye Nyabugogo kugira ngo tubarebere uko ibiciro bihagaze hato hatagira ujya guhaha bakamuhenda. Ukihagera uhita ubona urujya n’uruza rw’abantu benshi b’abaranguzi ndetse n’abacuruzi dore ko abacururiza muri iri soko bemeza ko ari ryo rigaburira ayandi masoko yose yo mu mujyi wa Kigali ku mboga.

Ntibaguhende

Ibase y’inyanya iranguzwa 6000frw

Ntibaguhende

Intoryi bapima igice cy’ibase bakazitangira 500frw,imiteja nayo bayipima gutyo,ikilo cy’ibitunguru kigurishwa 400frw,ikilo cya karoti kigurishwa 500frw,Umufungo wa dodo ugurishwa 100frw umutoya ukagurishwa 50frw,puwavuro eshatu zigurishwa 100frw,umufungo wa sereli ugurishwa 100frw naho ishu imwe ikagurishwa 150frw

Ibi biciro ariko bikoreshwa ku bantu batwara ibicuruzwa bike naho iyo ushaka kurangura baguhera kuri make ndetse ngo iyo ubashije kuhagera mu rukerera urangura kuri macye cyane kuko urangura n’ababivana mu ntara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND