Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 10 z’uku kwezi kwa kanama, Inyarwanda.com yasuye ibiro by’ivunjisha bitandukanye mu mujyi wa Kigali kugira ngo yereke abanyarwanda uko ifaranga rihagaze ku isoko ry’ivunjisha muri iki cyumweru.
Nk’uko mubizi, ibiciro by’ifaranga bihora bihindagurika ku isoko ry’ivunjisha umunsi ku wundi, kandi abantu, cyane cyane abakora ubucuruzi mpuzampahanga n’abatuye mu mahanga baba bakeneye kumenya uko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze ugereranyije n’ayandi kugira ngo biborohereze mu gukora ubucuruzi bwabo cyangwa se no koherereza imiryango yabo. Ni muri urwo rwego Inyarwanda.com yasuye ibiro by'ivunjisha bitandukanye kugira ngo ibamenyere uko ibiciro bihagaze.
Mu hantu twasuye:Universal Forex Bureau ikorera mu mujyi,idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 845 Frw bakarigurisha 851 Frw, Euro 1 barigura 940 Frw bakarigurisha 970Frw. World United Services Forex Bureau ikorera mu mujyi hagati, idorali rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barigura 845 Frw bakarigurisha 851 Frw, Euro 1 barigura 960 Frw bakarigurisha 980Frw.
Icyapa kigaragaza ibiciro bya Universal forex bureau
Icyapa kigaragaza ibiciro bya World united services forex bureau
Iyi mbonerahamwe irerekana ibiciro byo muri banki nkuru y'igihugu.
TANGA IGITECYEREZO