RFL
Kigali

Umuhanzi Davido yishimiye byinshi amaze kugeraho kandi akiri muto

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:10/08/2017 19:17
0


Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yishimiye cyane uburyo arimo kugera ku nzozi ze akiri muto kuko afite imyaka 24 y’amavuko ariko ngo akaba asanga yiberaho nk’umunyabigwi w’umusaza w’imyaka 60 y’amavuko.



David Adedeji Adeleke uzwi ku izina rya Davido abinyujije ku rukuta rwe rwa snapchat yatangaje ko ntako bisa kuba ku myaka ye 24 ari umukire nk’umusaza w’imyaka 60.Uyu muhanzi yagize ati”Inzozi zanjye zabaye impamo!!! Umuntu w’imyaka 24 mbaho mu bigwi by’umusaza w’imyaka 60,izi ni zo ntego!!!”.

davido

Amagambo ya Davido yishimira byinshi yagezeho.

Uyu muhanzi uri gukora ibitaramo bitandukanye yise”The 30 Billion World Tour” muri USA yakomeje ashimira abitabiriye igitaramo cye cyo mu mujyi wa Vancouver avuga ko agenda aronka amafaranga y’umurengera agira ati”Ndimo kwakira amafaranga menshi ku buryo buhangayikishije abanyanga”.

davido

Davido ni umusore wavukiye mu mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia,USA gusa akaba yibera muri Nigeria,akaba aherutse kugura inzu ihenze cyane ahitwa i Lekki ndetse akaba ari no mu bahatanira ibihembo mu irushanwa AFRIMA 2017 aho ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Runtown,Wizkid n’abandi benshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND