RFL
Kigali

Riderman yashyize hanze indirimbo nshya ‘Kadage’, yibasira abamaze iminsi baramwihaye– YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2017 15:17
2


Riderman umwe mu baraperi bamaze kubaka izina ndetse benshi bavuga rumwe nawe ko ariwe uyoboye injyana ya Hip Hop, gusa nubwo bimeze bitya hari n'abahamya ko uyu muhanzi yari amaze iminsi atagaragaza ubukana nkubwo yahoranye byatumaga benshi bamwiha bakavuga ko yasubiye inyuma.



Riderman udakunze kuripfana yafashe abakunda kumuvuga mu buryo bumwe cyangwa ubundi abashyira mu gatebo kamwe agira ubutumwa abagenera abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Kadage’ yashyize hanze bwa mbere nyuma yo kumara ukwezi aherekeza Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

UMVA HANO 'KADAGE' INDIRIMBO NSHYA YA RIDERMAN

riderman

Iyi ndirimbo Riderman ashyize hanze byitezwe ko izaba iri kuri album ye nshya dore ko hari iyo yamurikiye abakunzi b’umuziki mu mpera z’umwaka ushize wa 2016 kuri Petit stade i Remera, amashusho y’iyi ndirimbo nayo ngo arayashyira hanze mu minsi ya vuba dore ko ubu ngo umwanya we wose yongeye kuwuha muzika.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA YA RIDERMAN

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fenty 6 years ago
    Wow gisumizi tukurinyuma pe courage keep it up
  • 5 years ago
    muneza gad @ .com





Inyarwanda BACKGROUND