Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Pius Mayanja yavuze ko yafashe icyemezo cyo kugaruka muri Uganda ubwo yahamagaraga Radiyo kuri telephone igendanwa nyuma Radiyo akamusaba ko yagaruka muri Uganda kandi ko abona abantu bazamwishimira kuko ngo afite impano.
Avuga kuri ubu butumwa bw’ishimwe,Pallao yagize ati”Ubwo numvaga nsa n’urambiwe nahamagaye umuvandimwe Radio ambwira ko nagaruka mu rugo,amarira yambunze mu maso,ndashimira Radio na Weasel “.
Ubutumwa bwa Pallaso bushimira Radio na Weasel.
Pallaso yakomeje avuga ko yubaha kandi akunda aba basore igihe cyose kuko ngo nibo bagize uruhare mu kuba ageze aho ageze ubu mu bijyanye na muzika.Tubibutseko Pallaso ari mu bahanzi bakomeye mu gihugu cya Uganda wamenyekanye mu ndirimbo nka Ffe Tuliko,twatoba,Ssanyu lyange n’izindi zinyuranye.