RFL
Kigali

Esther Mbabazi yakorewe ibirori bya Bridal shower mu gihe yitegura kwambikana impeta n’umukunzi we

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2017 14:29
0


Esther Mbabazi wanditse amateka yo kuba umunyarwandakazi wa mbere watwaye indege yakorewe ibirori bya Bridal shower n’urungano rwe mu kumwifuriza kuzagira urugo rwiza dore ko yitegura kurushinga. Aya makuru yagize hanze kuri uyu wa 7 Kanama 2017 atangajwe na Miss Kwizera Peace murumuna wa Esther Mbabazi.



Esther Mbabazi n’umukunzi we Olivier Habiyaremye wo muri Beauty For Ashes bazarushinga tariki 16 Nzeri 2017. Esther Mbabazi akoresheje imbuga nkoranyambaga akomeje kugaragaza ko umunsi w’ubukwe bwe na Olivier Habiyaremye wegereje dore ko kugeza ubu habura ukwezi kumwe n’iminsi micye bugataha. 

Esther Mbabazi

Esther Mbabazi yabwiye ‘YEGO’ Olivier Habiyaremye nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana bisanzwe. Olivier Habiyaremye ni umucuranzi ukomeye muri Beauty For Ashes itsinda rihimbaza Imana mu njyana ya Rock, rikaba rikunzwe na benshi mu muziki nyarwanda bitewe n'ubuhanga bwabo. Olivier Habiyaremye agiye kurushinga nyuma ya mugenzi we Kavutse Olivier babana muri Beauty For Ashes dore ko we (Kavutse) yarushinganye na Amanda Fung tariki 9 Nyakanga 2016 mu birori byabereye i Gisenyi.

Esther Mbabazi ugiye kurushingana na Olivier Habiyaremye, ni mukuru wa Miss Kwizera Peace igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2016, bombi bakaba abakobwa ba Nyakwigendera Pastor David Ndaruhutse washinze Itorero Vivante mu Rwanda no mu Burundi. Esther Mbabazi ni we munyarwandakazi wa mbere watwaye ndetse n'ubu akaba ari wo mwuga we, by'akarusho aherutse kuza ku mwanya wa kabiri mu Banyafurika 30 bazamutse bakiri bato ku rutonde rwakozwe na Youth Village Africa.

Kwizera Peace

Esther Mbabazi

Miss Kwizera Peace murumuna wa Esther Mbabazi ni we watangaje aya makuru akoresheje Instagram

Esther Mbabazi

Esther MbabaziEsther Mbabazi

Esther Mbabazi akunze kugaragaza ko ubukwe bubura iminsi micye

Esther Mbabazi

Burya urukundo ruraryoha,.... hano Esther yifurizaga umukunzi we Olivier isabukuru nziza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND