Aya marushanwa yaberaga muri Lebanon byarangiye yanditse amateka dore ko abakobwa babiri aribo begukanye ikamba nyuma yo kunganya amanota, umunya Marroc n’Umuhindekazi baba aribo begukana ikamba mu gihe umunyarwandakazi we atahiriwe n’iri rushanwa ngo agaragare byibuza mu bakobwa 8 ba mbere bahembwe.
Ariko na none Uwase Clementine uzwi nka Tina yari yabashije kurenga icyiciro cya mbere aho bakuyemo abakobwa icumi hagasigara 40 dore hari hitabiriye 50 muri mirongo ine bari basigaye hagombaga guhita hashakishwamo 8 ba mbere aha niho uyu munyarwandakazi yasigariye. Byitezwe ko Uwase Tina agera mu Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Kanama 2017.
Uwase Tina ntiyahiriwe n'iri rushanwa