RFL
Kigali

Korali Patmos yakoze indirimbo nshya mu gushima Imana yahaye abanyarwanda impano nziza y’u Rwanda-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/08/2017 12:05
0


Abaririmbyi ba korali Patmos yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi bashyize hanze indirimbo nshya bise ‘Rwanda ngobyi nziza’, bakaba barayikoze mu rwego rwo gushima Imana yahaye abanyarwanda impano nziza y’u Rwanda.



Niyonzima Aimable, umutoza akaba n'umuyobozi mukuru wa korali Patmos, yabwiye Inyarwanda.com ko umunyarwanda uzumva iyi ndirimbo yabo, yazamubera indirimbo y’ishema, abanyamahanga ikababera ubuhamya bw’ishimwe abanyarwanda bafite ku Mana yabahaye impano nziza cyane y’u Rwanda. Yunzemo ko mu gihe cya vuba bazashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo. Yagize ati:

Ubutumwa burimo ni ishimwe ku Mana ryo kuba twe abaririmbyi turi mu mudendezo wo guhamya ibyiza Imana yadukoreye nk'abanyarwanda no kuba u Rwanda Imana yaduhaye nk'ingobyi yacu ikomeza kuruha imigisha.Umuntu uzumva iyi ndirimbo ari umunyarwanda izamubere indirimbo y'ishema kuri we,umunyamahanga izamubere ubuhamya bw'ishimwe dufite ku gihugu cyacu.Izi images Lyrics zizakurikirwa vuba cyane na Video clip (amashusho) turi gutegurana ubuhanga  n'ubwitonzi. Ntituzahwema rero gushima Imana ku mpano nziza yaduhaye y'u Rwanda.

Patmos choirPatmos choirPatmos choir

Korali Patmos ni imwe mu zikunzwe cyane mu itorero ry'Abadivantiste b'umunsi wa 7

UMVA HANO ‘RWANDA NGOBYI NZIZA’ INDIRIMBO NSHYA YA KORALI PATMOS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND