RFL
Kigali

Mu Rwanda hari guhugurirwa abanyamategeko ku bijyanye no kurengera inyungu z’ibihugu byabo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:7/08/2017 19:07
0


Mu gihe akarere ka Afurika y’Uburasizuba gakungahaye ku bijyanye n’umutungo kamere, hagiye hasinywa amasezerano mpuzamahanga yo kubyaza iyo mitungo umusaruro ariko ugasanga amwe muri ayo masezerano atazanira inyungu ibihugu byayasinye.



Ni muri urwo rwego I Kigali hateraniye abanyamategeko baturutse mu bihugu bya Tanzania, Uganda n’u Rwanda mu mwiherero bazahugurirwamo ibijyanye no gukora amasezerano cyane cyane mu bijyanye no kubyaza inyungu imitungo kamere y’ibihugu byabo ariko ayo masezerano akaba akozwe mu buryo azanira inyungu mbere na mbere igihugu. Iyi nama izamara iminsi 5, yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 07/08/2017 ariko Kenya ntiyitabiriye iki gikorwa kubera ko muri iki cyumweru iki gihugu kizaba gihugiye ku matora.

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yateguwe na East African Bank ari nayo itera inkunga imishinga iremereye iteza imbere ubukungu nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka imihanda, ubucukuzi bw’ibituruka kuri peteroli n’indi mishanga minini amabanki menshi adakunze kujyamo. Kubera ko iyi mitungo akenshi iba ari imitungo kamere y’ibihugu, leta niyo itanga amasezerano yo kubyaza umusaruro iyo mitungo, ni muri urwo rwego hari igihe umutungo kamere ushobora gutwarwa ku buryo butungura igihugu, bityo abanyamategeko bakaba bagiye kwiyungura ubumenyi mu gukora amasezerano meza atabogamye ariko areba inyungu z’igihugu cyawe.

Iyi nama kandi yitabiriwe DLA Piper, ikompanyi y’abongereza ifite uburambe mu bijyanye n’amategeko iyi niyo iri buhugure aba banyamategeko bitabiriye aya mahugurwa azamara iminsi 5. Ibi bizafasha mu gutuma ibi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba ibihugu bizajya biba byizeye abantu bagiye kubihagararira mu gihe bigeye gusinya amasezerano ashingiye ku bucuruzi bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere.

Ministiri Johnston Busingye yasobanuye neza ko iyo amasezerano akozwe nabi bituma imishinga imwe n’imwe ihomba cyangwa ikadindira ibi kandi bikaba byanahenda abaturage, cyane cyane ko iyo umushoramari ahenzwe bituma n’umuguzi wa wundi wo hasi ari we uhendwa kurushaho. Abajijwe niba mu Rwanda haba hari amasezerano yagenze nabi, Ministiri Johnston Busingye yahise atangariza abanyamakuru ko hashize amezi 3 gusa u Rwanda rutsinze ikompanyi yari yahawe amasezerano yo gucukura gaz methane, guhera muri 2003 kugeza muri 2017 akaba aribwo ikibazo kirangijwe n’inkiko.

Ibi bigaragaza ko aya masezerano atari yizweho ku buryo bwungura impande zombi  ndetse leta ntibuze kuba yarahatakarije umutungo isiragira mu nkiko. Minisitiri yavuze ko gukora amasezerano buri munsi bikubera isomo ku masezerano azakurikiraho. Niyo mpamvu amasezerano yakurikiyeho ku bya Gaz methane yahise atanga umusaruro kuko ubu abanyarwanda batangiye gucana babikesheje gaz methane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND