Uyu mukino wabereye i Kigali kuri Stade Regional i Nyamirambo umukino warangiye u Rwanda ruwutsinze ibitego 2-1 igitego cya mbere kikaba cyatsinzwe na Nshuti Dominique Xavio ku munota wa gatatu w’igice cya mbere ku mupira yari aherejwe na Imanishimwe Emmanuel nawe awerekeza mu izamu.
Abakinnyi bagaragaye kuri uyu mukino ku mpande zombi
Igitego cyishyuwe neza ku mutwe na nimero 9 Maki Saifeldin ku munota wa 25. Igice cya mbere muri rusange cyayobowe na Sudan yahushije bikomeye ibitego mu izamu ry'u Rwanda.Mu gice cya kabiri u Rwanda rwasimbuje Nshuti Dominique Xavio, Muhire Kevin na Nshuti Innocent baviramo rimwe hinjira Mubumbyi Barnabe,Biramahire Abedi, na Sefu bafashije u Rwanda kugaruka mu mukino batangira gukinisha Sudan.
Igitego cya kabiri cy'u Rwanda cyatsinzwe neza na Mubumbyi Barnabe wagishyizemo ku munota wa 75 w'umukino. u Rwanda rwari rwihariye umukino mu gice cya kabiri, Imran Nshimiyimana yaje gusimbura Mukunzi Yannick mu gihe Muvandimwe Jean Marie Vianney yasimbuye Imanishimwe Emmanuel ku munota wa 85. Umukino ugiye kurangira ku munota wa 91 Nyandwi Sadam yasimbuye Iradukunda Eric, umukino urangira u Rwanda rutsinze 2-1.
REBA AMAFOTO:Abasifuzi bayoboye umukino
11 babanjemo ku ruhande rwa Sudan
11 babanjemo ku ruhande rw'u Rwanda
Abasimbura b'u Rwanda
Abasimbura ba Sudan
Ba Kapiteni ku mpande zombi bafatana ifoto n'abasifuzi
Isengesho, Mana utube hafi....
Abasore b'u Rwanda