RFL
Kigali

Miss Kalimpinya Queen yujuje imyaka 19 y’amavuko, bagenzi be bahuriye muri Miss Rwanda bamuvuga ibigwi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:7/08/2017 8:21
0


Miss Kalimpinya Queen wabaye Igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017, yujuje imyaka 19 y'amavuko, bagenzi be bahuriye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017 bamuvuga ibigwi banaboneraho kugira ibyo bamwisabira.



Kuri iki Cyumweru tariki 6 Kanama ni bwo Queen Kalimpinya yagize isabukuru y'amavuko. Ku munsi we mukuru w’amavuko, Miss Kalimpinya Queen yifurijwe ishya n’ihirwe n’abantu banyuranye barimo na bagenzi be bahuriye muri Miss Rwanda 2017, abo akaba ari Miss Umutoni Pamella, Miss Rwanda 2017 Elsa Iradukunda, Miss  Simbi Fanique igisonga cya kane muri Miss Rwanda 2017, Miss Hirwa Honorine nyampinga wakunzwe na rubanda, Miss Shimwa Guelda igisonga cya mbere muri Miss Rwanda 2017 n’abandi.

Kalimpinya Queen

Nyampinga Queen Kalimpinya yujuje imyaka 19

Mu butumwa aba bakobwa bagarutseho ubwo bifuriza Miss Kalimpinya isabukuru nziza y’amavuko, bamwe bagiye bavuga ibyo bamwigiraho mu buzima busanzwe, abandi bakomoza ku izina rye ‘Queen’ risobanura 'Umwamikazi' bavuga ko ari umwamikazi w’iminsi yose, abandi bamushimira uburyo asabana na bose ndetse banamwifuriza gushyira Imana imbere ye.

Shimwa Guelda yavuze ko Kalimpinya ari umuntu usabana cyane ndetse akaba atajya acika intege. Yakomeje avuga ko ari inshuti nziza, akaba amwigiraho byinshi atabona uko amushimira. Yunzemo ko guhura na we ari iby’agaciro gakomeye. Yasoje agira ati “Mu Kinyarwanda tugira tuti ‘Kura ujye ejuru kandi uko ukura igihagararo no mu bwenge bibe uko, hanyuma muri byose ushyire imbere Imana kuko ari yo isumba byose kandi uyizere,….”

Miss Queen Kalimpinya

Ubutumwa bwa Miss Shimwa Guelda kuri Miss Kalimpinya

Kalimpinya Queen

Miss Kalimpinya ngo ntajya acika intege

Miss Simbi Fanique yavuze ko iyo yibutse Kalimpinya mu myaka 7 ishize, bimutera gutwenga. Yamwifurije kurota ibintu binini. Miss Hirwa Honorine yise Kalimpinya umwamikazi w’iminsi yose. Yunzemo ko amukunda cyane. Miss Iradukunda Elsa yavuze ko hahirwa abantu bazi Queen Kalimpinya. Yamwifurije ibyiza n’ibibirenzeho. Ati “I wish you more than the best’. Si aba gusa, ahubwo hari n’abandi benshi bagize icyo bavuga kuri Miss Kalimpinya Queen.

Ibintu ushobora kuba utari uzi kuri Miss Queen Kalimpinya

Queen Kalimpinya ni umunyarwandakazi w’imyaka 19 y’amavuko wabaye igisonga cya 3 cya Miss Rwanda 2017. Avuka mu muryango w’abana batanu, akaba ari we bucura. Kuva mu kiburamwaka kugeza mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yize mu kigo cya APACOPE. Umwaka wa 5 n’uwa 6 w’amashuri abanza, yayize mu Cyahafi (Cyahafi Primary school).

Image result for Miss Queen Kalimpinya igisonga Miss Rwanda

Miss Kalimpinya Queen igisonga cya 3 muri Miss Rwanda 2017

Icyiciro rusange cy’ayisumbuye, yize muri St Aloys Rwamagana hanyuma kuva muwa kane kugeza mu wa 6 w’ayisumbuye akaba yarize mu kigo cya Lycee de Kigali mu ishami ry’imibare, icungamutungo n’ubumenyi bw’isi (MEG).Kalimpinya ni umukristo usengera muri Noble Family church na Women Foundation Ministries iyoborwa na Apotre Alice Mignone Kabera.

Image result for Miss Queen Kalimpinya Miss Rwanda

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Queen Kalimpinya yavuze ko mbere yo kujya muri Miss Rwanda, atajyaga atekereza guhatanira kuba nyampinga w’u Rwanda, ariko akimara kugeramo,ngo yasanze ari byiza ahita afata icyemezo cyo kugerageza amahirwe. Nubwo hari abamusaba gusubira muri Miss Rwanda na cyane yko mu irushanwa riheruka yari umwe mu bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda, we avuga ko nta gahunda afite yo gusubiramo. 

Ubutumwa ba Nyampinga batandukanye boherereje Miss Kalimpinya bakoresheje Instagram

Miss Queen Kalimpinya

Ubutumwa bwa Miss Umutoni Pamella

Miss Queen Kalimpinya

Miss Honorine afata Kalimpinya nk'umwamikazi w'iminsi yose

Miss Queen Kalimpinya

Miss Rwanda Iradukunda avuga ko abantu baziranye na Kalimpinya bafite amahirwe menshi

Simbi Fanique

Miss Fanique yavuze ko iyo yibutse Kalimpinya mu myaka 7 ishize bimusetsa cyane

Amwe mu mabanga ya KALIMPINYA Queen wahabwaga amahirwe yo kuba Miss Rwanda 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND