Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ni bwo abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bazindukiye mu gikorwa cya siporo ngaruka kwezi 'Car Free Day', igikorwa cyaje gihurirana no kwishimira intsinzi yavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika, amatora yarangiye Paul Kagame yongeye kugirirwa icyizere.
Mukasa Nelson usanzwe ari umutoza w’ibijyanye no kongera ingufu ndetse no kugorora ingingo hitabajwe kwiruka no gukoresha ibyuma (Gym), yabwiye INYARWANDA ko uyu munsi wari ibirori ku bantu bakora siporo biciye muri gahunda ya “Car Free Day” kuko ngo yahise iba gahunda yo kwishimira instinzi.Yagize ati:
Car Free Day" y’uyu munsi ni iyo kwishimira intsinzi kuko ibaye nyuma yuko aba-sportif bose bitabiriye amatora ndetse bakaba bishimira intsinzi yavuye mu matora bikoreye. Ni igikorwa cyiza kuko tubona abantu bamaze kumva iyi gahunda ya Car Free Day kandi tugenda tubona ubuhamya bw’abantu batubwira ko iyi siporo rusange yabagiriye akamaro.
Mukasa usanzwe anakoresha siporo muri “Gym” iri ku biro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) avuga ko Car Free Day izakomeza kubaho mu gihe cya buri kwezi kandi ko abanyarwanda bayitabira bayishimira kuko bose bayikora ku bushake nta zindi ngufu zitabajwe.
Muri iyi gahunda ya Car Free Day, abitabiriye bose banabyifuza bagana abaganga bakabapima indwara zitandukanye hakarebwa niba ubuzima buhagaze neza, serivisi bahabwa nta kiguzi.
Mukasa Nelson umutoza wa Car Free Day
Izuba rirasa abanyuma bagana ku biro bya Rwanda Revenue Authority ahakorerwa siporo ya nyuma
Imihanda izira imodoka na moto
Ni siporo abantu bakora akenshi bari mu matsinda bitewe n'aho baturutse
Amagare aba yemewe muri "Car Free Day"
Ntiwagira ikibazo ngo ubure ubutabazi bwihuse
Uyoboye itsinda akoresha agafirimbi
Mukasa Nelson ni we uba atanga amabwiriza y'ibyo abavuye kwiruka bakora kugira ngo bagorore ingingo
Abafite ubumuga nabo bitabira Car Free Day nk'igikorwa gihuza abantu benshi mu ngeri zitandukanye
Agorora ingingo
Bicara bagorora ingingo
Umuhanda uva Kacyiru ugana mu mujyi mu masaha ya saa yine hari umutuzo
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO