RFL
Kigali

Mu byishimo n’Imitoma myinshi Humble G yakiriye umukunzi we ukubutse muri Amerika–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/08/2017 19:36
3


Muri iyi minsi abamaze iminsi babona Humble G wo mu itsinda rya Urban Boys wabonaga afite irungu cyangwa ukamubona ari wenyine mu gihe ababizi ubusanzwe aho ari henshi aba agaragiwe n’umukunzi we. Humble G yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo umukunzi we yari agarutse mu Rwanda.



Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo Amy Blauman umukunzi wa Humble G yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze Humble G wamamaye mu itsinda rya Urban Boys yari amutegerereje. Nyuma yo kumwakira uyu muhanzi yaje gushyira amagambo yafashwe nk’imitoma ku rukuta rwe rwa Instagram abwira uyu mukunzi we ati”Urakaza neza, nta byishimo mu buzima utarimo mbega naragukumbuye…”

Humble

Humble G yakirije umukunzi we imitoma ikomeye

Nyuma yo kubona iyi nyandiko twifuje kuvugana n’uyu muhanzi tumubaza ibijyanye no kuza k’umukunzi we atubwira ko byamushimishije cyane, aha byatumye tumubaza niba koko aje gutegura ubukwe bafite mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka nkuko babitangaje mu minsi ishize, Humble G ahita abyemerera umunyamakuru atangaza ko ubukwe bwabo bugihari kuri gahunda biramutse bidahindutse bakaba biteguye kubukora. 

REBA ANDI MAFOTO:

HumbleHumble ategereje ko umukunzi we agera ku kibuga cy'indegeHumble

Umukunzi wa Humble akihagera byari ibyishimo bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe fabrice6 years ago
    byiza cyane
  • 6 years ago
    she is spy mumwitondere ni maneko uteye ubwoba kandi ni umusirikali ngaho nababwira iki
  • 6 years ago
    wowe uvuga NGO Ni spy cyangwa maneko wowe uriki?





Inyarwanda BACKGROUND