Mu byishimo n’Imitoma myinshi Humble G yakiriye umukunzi we ukubutse muri Amerika–AMAFOTO

Imyidagaduro - 04/08/2017 7:36 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu byishimo n’Imitoma myinshi Humble G yakiriye umukunzi we ukubutse muri Amerika–AMAFOTO

Muri iyi minsi abamaze iminsi babona Humble G wo mu itsinda rya Urban Boys wabonaga afite irungu cyangwa ukamubona ari wenyine mu gihe ababizi ubusanzwe aho ari henshi aba agaragiwe n’umukunzi we. Humble G yagaragaje ibyishimo bidasanzwe ubwo umukunzi we yari agarutse mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 3 Kanama 2017 ni bwo Amy Blauman umukunzi wa Humble G yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze Humble G wamamaye mu itsinda rya Urban Boys yari amutegerereje. Nyuma yo kumwakira uyu muhanzi yaje gushyira amagambo yafashwe nk’imitoma ku rukuta rwe rwa Instagram abwira uyu mukunzi we ati”Urakaza neza, nta byishimo mu buzima utarimo mbega naragukumbuye…”

Humble

Humble G yakirije umukunzi we imitoma ikomeye

Nyuma yo kubona iyi nyandiko twifuje kuvugana n’uyu muhanzi tumubaza ibijyanye no kuza k’umukunzi we atubwira ko byamushimishije cyane, aha byatumye tumubaza niba koko aje gutegura ubukwe bafite mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka nkuko babitangaje mu minsi ishize, Humble G ahita abyemerera umunyamakuru atangaza ko ubukwe bwabo bugihari kuri gahunda biramutse bidahindutse bakaba biteguye kubukora. 

REBA ANDI MAFOTO:

HumbleHumble ategereje ko umukunzi we agera ku kibuga cy'indegeHumble

Umukunzi wa Humble akihagera byari ibyishimo bikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...