RFL
Kigali

Rev Kavamahanga uyobora itorero UDEPR yarushinze aririmbira umukunzi we indirimbo y'urukundo yamuhimbiye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:3/08/2017 15:16
5


Rev Pastor Kavamahanga Alphonse watangije itorero UDEPR yakoze ubukwe arushingana n'umukunzi we Dr Muhongayire Frida usanzwe ari umukozi mu muryango w’Abanyamerika wita ku bana ari wo Save the children.



Rev Kavamahanga Alphonse na Dr Muhongayire Frida basezeranye imbere y’Imana kuri uyu wa 29 Nyakanga 2017 mu muhango wabereye mu itorero UDEPR Bumbogo. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itanu bamaze bakundana. Ubukwe bwabo bwitabiriwe n’inshuti z’imiryango yabo ndetse na benshi mu bakristo ba UDEPR.

Inyarwanda.com yabajije Rev Kavamahanga icyo yakundiye Dr Muhongayire ndetse n’ikimuhamiriza ko ari we Imana yamuhitiyemo, adutangariza ko umukunzi we ari umukristo ufite umwimerere w’abapantekote ndetse by’umwihariko akaba ateye uko yashakaga.Yunzemo Dr Muhongayire afite amaso meza nk’ayo yashakaga. Yagize ati:

Icya mbere namukundiye ni uko numvise ari igisubizo cy’umutima wanjye, ateye uko nshaka, yize ibyo nashakaga kandi arakijijwe afite agakiza k’abapantekote b’umwimerere. Iyo umuntu ajya gukunda biterwa n’imico yishyizemo. Abyibushye uko nabishakaga, ni muremure, ni imfura nk’uko nabishakaga, afite amaso meza nk’ayo numvaga nshaka,kandi afite ubunyangamugayo muri we nk’umukristo.

Muri ubu bukwe, Rev Kavamahanga yaririmbiye umugore we indirimbo yamuhimbiye yitwa 'Ndagushima' aho avugamo ibintu 7 umugore we yungutse nyuma yo kurushingana na we. Indirimbo igitangira, Rev Kavamahanga avuga uko bahuye bagahurira mu bitaro bya Nyagatare, umutima we ukamutegeka gukunda Frida, kugeza ubwo Imana ibiteyeho kashe. Ashima Imana yashyize iherezo ku byamubabazaga umutima ikamuha Frida. Ayiririmba muri aya magambo: 

Ndagushima Mwami ndaguhimbaza ibyo unkoreye imbere y'abantu.Ibyari imibabaro yabigize amazi atemba, ibyanteshaga umutwe yabishyizeho iherezo, kuba ngenyine byari byandambiye, anzanira Frida, kuba ngenyine yabikuyeho,...dore uko andeba, dore uko ansekera. Frida reka nkubwire hari ibintu 7 usubijwe, icya mbere ubonye umugabo wubaha Imana, icya kabiri ubonye Zahabu uzayifate neza. Icya gatatu ubonye umuhoza mu buzima, icya kane ubonye igisubizo, icya gatanu ndumva bindenze, iguhaye ubukire, icya gatandatu, ubonye umutuzo mu buzima, icya karindwi iguhaye umuntu uzabasha kukumva mu buzima, musengane kandi mwubahe iyo Mana. 

UMVA HANO 'NDAGUSHIMA' INDIRIMBO REV KAVAMAHANGA YAHIMBIYE UMUGORE WE

Kavamahanga AlphonseKavamahanga Alphonse

Rev Kavamahanga ku ifarashi arya umunyenga

Rev Kavamahanga Alphonse

Umugore wa Rev Kavamahanga na we yagiye ku ifarashi arya umunyenga

UMVA HANO 'NDAGUSHIMA' INDIRIMBO REV KAVAMAHANGA YAHIMBIYE UMUGORE WE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb6 years ago
    Imana ibajye imbere mururugendo rushya rwubuzima mutangiye Kavamahanga numugabo wuzuye ijambo ry'Imana
  • Kaiden6 years ago
    Hehehehe ibyo kurya umunyenga nibyo byanyishe. Numva byumvikana nkibyabana kdi bisekeje sinzi niba arinjye gusa
  • Samysly6 years ago
    Mr Bunnymam
  • MM6 years ago
    I like the couple and the song too.
  • kami6 years ago
    hhh dore mama Sierra pe,NGO ubukwe nundi mugabo cyakora urasekeje





Inyarwanda BACKGROUND