Aya matora ya Perezida w’u Rwanda abaye nyuma y’aho abakandida bahatanira kuba Perezida bamaze iminsi biyamamariza hirya no hino mu gihugu,bagatangariza abaturage imigabo n’imigambi yabo. Ibikorwa byo kwiyamamaza bikaba byasojwe kuri uyu wa 2 Kanama 2017.
Twabibutsa ko abakandida batatu ari bo bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, abo bakandida ni: Dr Frank Habineza watanzwe na Democratic Green Party ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Mpayimana Philippe, umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi. Twabibutsa kandi ko Perezida ugiye gutorwa azayobora manda y’imyaka 7. Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Rwanda, yatangaje ko tariki 4 Kanama 2017 abanyarwanda bazarara bamenye Perezida watowe.
Paul Kagame, Philippe Mpayimana na Frank Habineza