Umumotari, Ndayiramiye Donat agiye kujya agendera kuri moto ye nshya yahembwe kubera ubunyangamugayo yagaragaje ubwo yasubizaga amafaranga y’umugenzi yari ahetse wakoze impanuka agakomereka bikomeye.
Iyo moto ifite agaciro ka miliyoni 1.5RWf, yayishyikirijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017. Ku itariki 23 Nyakanga 2017, ku Muhima, ni bwo imodoka yo mu bwoko bwa Coaster yagonganye na Moto yari itwawe na Ndayiramiye ahetse umugenzi witwa Kayinamura Augustin.
Ndayiramiye Donat yafashe amafaranga yose y'umugenzi wakoze impanuka ayashyikiriza Polisi
Uwo mugenzi, wari ufite miliyoni 5.2RWf muri ambaraje isa na kaki, yarakomeretse bikabije ata ubwenge ajyanwa mu bitaro bya CHUK. Nyuma yo gukora iyo mpanuka, ni bwo uyu mumotari yabonye ayo mafaranga ari muri iyo ambaraje, ayacungira umutekano ndetse ayashyikiriza abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda nta na rimwe rivuyemo.
Polisi y’igihugu yashimiye uwo mumotari, ibitangaza ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter maze iyo nkuru irasakara abantu batandukanye bayibonye nabo batangira gushimira uwo mumotari w’inyangamugayo. Icyo gihe Polisi yamushimiye muri aya magambo: "Polisi y'uRwanda irashima umumotari warinze amafaranga y'umugenzi wakoze impanuka ayashikiriza abapolisi ahabwa umuryango w'uwakomeretse."
Umumotari (Ndayiramiye) ubwo yashyikirizaga umuryango wa Kayinamura amafaranga yose yatoye
Nyuma yo gushyikirizwa moto, umumotari Ndayiramiye yishimiye icyo gihembo agira n’inama abamotari bagenzi be. Agira ati “Ndishimye cyane kubera iyi nkunga RURA ingeneye, ngiye nanjye kuyibyaza umusaruro niteze imbere cyane ko iyo natwaraga itari iyanjye. Ndakangurira bagenzi banjye kubaha akazi banubaha abagenzi batwara, niba uwo utwaye agize ikibazo mu nzira ukirinda kumutererana."
Yahembwe moto ifite agaciro ka Miliyoni imwe n'igice y'amanyarwanda
Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba yavuze ko iki ari igikorwa gishimishije kuko hari abamotari bagerageza gukurikiza ibyo batozwa.
Agira ati "Ni igikorwa gishimishije kuko ubu ni ubunyangamugayo, ubumuntu dutozwa twese nk’indangagaciro zibereye Abanyarwanda. Iyi ni yo mpamvu RURA yamugeneye iki gihembo kugira ngo abere urugero abandi bamotari n’Abanyarwanda muri rusange rwo kugira ubumuntu." Asaba abandi bamotari gukora kinyamwuga kugira ngo biteze imbere ubwabo n’igihugu muri rusange batanga serivisi nziza.
Umuvugizi wa RURA, Tonny Kuramba yashimiye cyane umumotari wagaragaje umunyangamugayo
Moto nshya yahembwe avuga ko izamufasha kwiteza imbere
Src: Kigali Today
TANGA IGITECYEREZO