RFL
Kigali

Jay C na Bruce Melodie mu ndirimbo nshya batahuye umucanga kuri Nyabarongo, bakora bacungana n’ingona–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/08/2017 10:12
3


Ubundi mu Rwanda ugitekereza umucanga abenshi bumva i Gisenyi n'i Karongi ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, gusa ubwo Jay C na Bruce Melodie bafataga amashusho baje gutekereza ahandi bakura umucanga kandi hafi berekeza i Nyabarongo aho bawuvumbuye ariko bakora bacungana ku jisho n’ingona.



Ubusanzwe Nyabarongo ni amazi bizwi ko abamo ingona, tukimaa kubona amashusho aba bahanzi bakoreye muri Nyabarongo twifuje kumenya uko bahageze maze twegera Jay C atubwira inzira banyuzemo ngo bahakorere, aha yagize ati”Urebye kari akazi katoroshye urumva twifuzaga kujya ahantu hashya hatakorewe cyane, twatekereje Nyabarongo, kwinjira muri ariya mazi rero ntibyari byoroshye. Twe batwinjizagamo baduhetse ubundi dutangira gufata amashsuho abahamenyereye baducungiye ngo Ingona zije bahite batubwira twiruke. Icyakora ku bw’amahirwe twarangije akazi nta ngona ije.”

jay cBatahuye umucanga kuri Nyabarongo ariko ngo kuhakorera ni ugucunganwa n'ingona ku jisho

Jay C yatangaje ko iyi ndirimbo yari agarukanye yagombaga kuyikorera byinshi bishoboka kugira ngo yereke abafana be ko agarukanye ingufu mu muziki. Aha niho yahereye atanga ingero aravuga ati “Iyo urebye usanga iyi ndirimbo yaramvunnye byonyine urebe aho twakoreye hose, uko biri kose si ahantu hamwe twakoreye, twakoreye ahantu henshi kandi byasabaga ibintu byinshi kugira ngo bikorwe icyakora ndashimira Imana kuba byarakozwe.”

jay cJay C na Bruce Melodie bari mu batashye iki kibuga cya Cricket

Si ku mucanga wa Nyabarongo hagaragara nk’ahantu hashya gusa mu mashusho y’iyi ndirimbo ahubwo kandi aba bahanzi bari mu ba mbere baganuye cyangwa batashye ikibuga gishya cya Cricket cyuzuye i Gahanga, dore ko naho bahakoreye amashusho y’iyi ndirimbo.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO:






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gwiza6 years ago
    Nsomye title y'iyi nkuru mbanza guseka. Ngo "bacungana n'ingona"?!
  • james6 years ago
    nul.
  • gashema pierre6 years ago
    Iyinkuru irasekeje pe! Gusa courge kuri jay c turamwemera





Inyarwanda BACKGROUND