RFL
Kigali

Paul Kagame yiyamamarije i Gicumbi asobanurira abaturage akamaro k'amatora-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/08/2017 7:01
0


Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Kanama 2017 yakomereje mu karere ka Gicumbi ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe amatora azaba tariki 3-4 Kanama 2017.



Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017 Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cyabereye mu mirenge ibiri ariyo:Cyumba na Rutare. Mu murenge wa Cyumba ni ho Paul Kagame yahereye yiyamamaza, iki gikorwa kikaba cyabereye mu mudugudu wa Buhambo, Akagari ka Rugerero. 

Mu ijambo rye Paul Kagame yabwiye abanya Gicumbi ko gutora bivuze gukomeza kubaka amateka, gukomeza ubumwe, amajyambere n’umutekano. Yunzemo ko gutora ari ugusigasira ibyagezweho no kubirinda.  Yababwiye kandi ko ari uburenganzira bwa buri munyarwanda guhitamo ibimubereye no guhitamo ahabereye u Rwanda. Yagize ati:

Twabaye Abanyarwanda dukwiriye kuba turibo, umunyarwanda ubona undi akamubonamo inyungu, akamubonamo ubuvandimwe, ubucuti, akanamubonamo ko bafatanya. Igihe cy'amatora cyari icyo kwica no kwicwa no kurwana no kwihisha nyuma hakavamo uwitwa ngo arayobora Abanyarwanda. Ubudasa bwacu ni ukuva muri ibyo bigakorwa mu ituze. Gufatanya muri politike z'ahandi ni icyaha, ariko twe si icyaha ahubwo ni igikorwa n'ahandi bakurikije cyabubaka. Twazize politike mbi, politike yica abantu, ikenesha abantu bakananirwa kwibeshaho, byarangiza abantu bakatubwira ko ari yo demokarasi itubereye. Iyo ubapfukamira ukabasaba ukabemerera ko bari bukubesheho babyita demokarasi.

Paul Kagame yakomeje agira ati:

Ziriya Ntambara zabereye hano, zari izo guhindura ayo mateka n'imyumvire. Ntabwo abarwanye izo ngamba bagendeye ubusa. Nabakiriho bagenze ayo majoro, bashonje ntabwo babikoze ngo hage haza abantu babatungire agatoki bababwire uko bifata. Ibyo FPR yaharaniye, abo yatakarije hano ntabwo byapfa ubusa. Ibyiza byinshi biri imbere kandi biracyadusaba kubikorera, kandi ubushake n'imbaraga birahari, ndetse n'abayobozi beza barahari kugira ngo bafashe bivemo ingufu abantu bakore biteze imbere. Gutora ni ugusigasira ibyiza twagezeho tukabirinda, ntawe uzabona aho amenera ngo abisenye.

REBA AMAFOTO Y'UKO BIMEZE I GICUMBI

Abaturage b'i Gicumbi mu kwakira Paul Kagame

Paul Kagame aganiriza abanya Gicumbi

Mariya Yohana ni umwe mu bahanzi baherekeje Paul Kagame i Gicumbi

Iki gikorwa kitabiriwe cyane

N'abo mu yandi mashyaka bashyigikiye FPR Inkotanyi

AMAFOTO: Kigali Today






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND