RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Rucogoza Aimable akwiye kwambara igitambaro cya kapiteni (Arm-Band)

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2017 16:01
0


Rucogoza Aimable Mambo myugariro w’ikipe ya Bugesera FC n’Amavubi kuri ubu ni umwe mu bakinnyi Antoine Hey ari gushingiraho mu bwugarizi bw’ikipe y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, umukinnyi wagarutse mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka itandatu. Kuri ubu njye mbona ariwe wahabwa igitambaro cya kapiteni.



Kuri ubu njye mbona ariwe wahabwa igitambaro cya kapiteni ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Uganda. Ibi ndabikomora ku kuba Ndayishimiye Eric Bakame wabaye kapiteni mu mikino ibiri u Rwanda ruheruka gukina haba mu mukino ubanza u Rwanda rwakiniye i Mwanza n’i Nyamirambo atazaba ari mu kibuga bitewe nuko yahaboneye amakarita abiri y’umuhondo.

Mu mupira w’amaguru no muri siporo zose muri rusange usanga kuba umukinnyi arambye mu ikipe (Senior Player) bishobora gushingirwaho ahabwa umwanya runaka cyane mu bigendanye no kuba yahabwa inshingano zo kuyobora bagenzi be.

Uretse Ndayishimiye Eric Bakame twavuga ko asanzwe mu ikipe y’igihugu Amavubi undi wamukurikira ni Rucogoza Aimable Mambo kuko ku myaka 30 yemera ko afiye kuva yabona izuba, nta wundi mukinnyi uyifite mu ikipe iri kwitegura Uganda.

Undi muntu uzi uburyohe bw’igitambaro cya kapiteni ni Nshimiyimana Imran kuko mu mikino ya CHAN2016 yabereye mu Rwanda, uyu mugabo yagiye ahabwa iki gitambaro cyari icya Jacques Tuyisenge wari kapiteni wa mbere w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017, Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi yavuze ko atatangaza umukapiteni azaba yitabaza kuko ngo ntaramenya abakinnyi azaba afite icyo gihe.

“Ntabwo nakwemeza uzaba kapiteni ntazi abazaba bari mu kibuga, buriya muzamumenya nimara kumenya abazakina umukino”. Antoine Hey

Mu gihe Rucogoza Aimable Mambo atahabwa igitambaro cya kapiteni, ntigihabwe Nshimiyimana Imran, undi uzagihabwa bizaba ari ugutungurana hagamijwe gutanga icyizere.

Rucogoza Aimable Mambo akwiye kuyobora bagenzi be mu mukino wa Uganda

Rucogoza Aimable Mambo akwiye kuyobora bagenzi be mu mukino wa Uganda

U Rwanda ruzasura Uganda kuwa 12 Kanama 2017 i Kampala mu mukino ubanza w'ijonjora rya gatatu mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018, imikino ya nyuma izabera i Nairobi muri Kenya. 

Rucogoza Aimable Mambo afite ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga

Rucogoza Aimable Mambo afite ubushobozi bwo kuyobora bagenzi be mu kibuga

Nk'ukmukinnyi ufite ubunararibonye hari uruhare agira mu kuyobora bagenzi be mu kibuga

Rucogoza Aimable Mambo ni umukinnyi witanga

Rucogoza Aimable Mambo ni umukinnyi witanga 

Rucogoza Aimable Mambo mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017

Rucogoza Aimable Mambo mu myitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017

Nshimiyimana Imran

Nshimiyimana Imran aramutse ahawe iki gitambaro nta mufana wahigima

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND