RFL
Kigali

Gilbert The Benjamin ashobora kwisanga mu nkiko ashinjwa ubuhemu n’ubwambuzi yakoreye umwana ukizamuka mu muziki

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/07/2017 19:02
1


Gilbert The Benjamin ni umusore wamenyekanye mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi nyarwanda, uyu musore magingo aya ari kuvumirwa ku gahera n’umuhanzi ukizamuka muri muzika umushinja ubuhemu n’ubwambuzi.



Gilbert arashinjwa n’umusore ugitangira muzika uzwi ku izina rya Bob Deol cyangwa Nsabimana Deogratias nkuko asanzwe yitwa amazina ye. Uyu musore ukishakisha mu muziki nyarwanda avuga ko yahemukiwe bikomeye na Gilbert  The Benjamin yahaye amafaranga ibihumbi magana atanu umwaka ushize wa 2016 akaba ageze magingo aya ataramukorera amashusho y’indirimbo nkuko babivuganye. Aganira na Inyarwanda.com, Bob Deol ufite agahinda kenshi yagize ati:

Urumva Gilbert twavuganye mri 2016 ko agiye kunkorera indirimbo twumvikana 500000frw ariko muha 300000Frw mbere yuko dutangira gufata amashusho twumvikana igihe agomba kuba yampereye amashusho, ibyo siko byagenze ahubwo yakomeje kumbeshyabeshya namuhamagara ntayitabe icyakora nza kumugwa gitumo ansaba ko twahita dufata amashusho icyo gihe yafashe amashusho arabika ntegereza ko yongera kumbwira ngo dufate andi mashusho ndaheba… magingo aya ntarampa amashusho yanjye.

Bob DeolBob Deol yagombaga gukorerwa amashusho y'indirimbo yakoranye na Jay Polly bise 'Heaven'

Uyu musore kandi avuga ko yaje guha Gilbert The Benjamin 200000Frw yari asigaye amubeshya ko bagiye gukora kuva ubwo ngo ntamwitaba ngo bafate icyemezo cy'uko bagiye gukorana dore ko umwaka wirenze indirimbo y’uyu musore na Jay Polly bise ‘Heaven’ yagombaga gukorerwa amashusho itararangira. Abajijwe icyo agiye gukora niba Gilbert The Benjamin akomeje kutamwitaba uyu musore ukizamuka yatangaje ko agiye gukusanya amasezerano bagiranye ubundi akayoboka inkiko.

Bob DeolBob DeolZimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano bagiranye ubwo bumvikanaga bwa mbere

Aha yaboneyeho kubwira umunyamakuru ko aherutse kujya kuri polisi bakamusaba kwitabaza inzego z’ibanze bityo ngo ubu ari gutegura ikirego cyo kurega uyu mugabo we ahamya ko yamuririye utwe.Icyakora na none agasanga binashoboka ko Gilbert aramutse ahinduye imyitwarire bakongera bagakora indirimbo cyane ko ariyo yishyuriye kandi agikeneye kubona amashusho yayo.

Ku ruhande rwa Gilbert The Benjamin utifuje ko hari ijwi rye ryakoreshwa mu nkuru, yatangarije Inyarwanda.com ko koko iki kibazo akizi gusa ikishe ibintu ari uko uyu muhanzi yagiye yica gahunda bahanaga ndetse nyuma yamuhamagara, akamuhamagara amutera ubwoba kugeza ubwo afashe icyemezo cyo kutongera kumwitaba ukundi.

Bob DeolUbwo yamuhaga andi mafaranga yari asigaye nabwo barongeye bagirana amasezerano

Aganira na Inyarwanda.com Gilbert yagize ati”Ikibazo uriya musore yagiye yica gahunda nyinshi, urumva njye hari ibyo namufashe ubundi abura Jay Polly bakoranye indirimbo ngo nawe tumufate amashusho ubu mfite akandi kazi biriya nsa n'uwabishyize ku ruhande, igisigaye ni ugushaka uko twabona akanya nkamufasha ariko biramusaba gutuza akumva ko ari ibintu twaganira dutuje nkamushakira umwanya aho kuntegeka igihe yumva abishakiye.”

Uyu musore abajijwe ku kijyanye no kuba atakitaba uyu muhanzi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwanga kumwitaba nyuma yaho agiye amuhamagara amutera ubwoba ko azamukubita, azamurogesha n’ibindi, icyakora ahamya ko ibyo ari ibintu yanyuzemo kenshi muri uyu mwuga ndetse ko ntabwoba bimuteye yewe ngo n’iby'imanza arabyiteguye igihe cyose yaregwa.

Bob DeolIki gihe Bob Deol (ibumoso) yari agishuditse na Gilbert The Benjamin (ufite ama deredi)

Gilbert ntahakana ko atafashe amafaranga y’uyu muhanzi naho kuba indirimbo yatinda byo ngo n’uyu muhanzi yabigizemo uruhare ndetse anamusaba ko yacisha make bagashaka uko bakemura ikibazo bitanyuze mu manza no guterana amagambo mu buryo ubwo ari bwo bwose. Ibi ariko arabivuga mu gihe uyu muhanzi we yariye karungu yiyemeje kugaragariza abantu akarengane yakorewe n’uyu musore utunganya amashusho y’indirimbo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bob deol6 years ago
    Mbega umugabo w'umwesikoro! abesikoro bose bavuga Ko babateye ubwoba wankoreye indirimbo ukareka kwigira inyanga mugayo koko Gilbert we Gusa nujyera mukwa muni udahinduye Imyumvire Nzayikoresha ahandi Amenyeko atariwe wenyine uzi gukora Video gusa Uzansubiza cash zanjye. Akantu nakubwira warampemukiye Ariko Urwego nzageraho Muri Music Ntabwo ibyo wakoze bizambuza kubigeraho kubera Imana.





Inyarwanda BACKGROUND