RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Paul Kagame yiyamamarije muri Burera na Gakenke-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/07/2017 7:48
2


Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017, Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije mu karere ka Burera na Gakenke. Ni nyuma y'aho kuri iki Cyumweru tariki 30 Nyakanga 2017 wari umunsi w'ikiruhuko.



Nkuko byari biri kuri gahunda y'uyu munsi ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017 kuri gahunda y'ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, mu karere ka Burera iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Rusarabuye mu kagari ka Ndago mu mudugudu wa Kirambo mu kibuga cy'umupira cya Kirambo.

Mu karere ka Gakenke, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nemba mu kibuga cy'umupira cya Nemba. Muri utu turere twombi, abaturage bitabiriye ku bwinshi iki gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida ushyigikiwe n'abanyarwanda benshi cyane mu matora ya Perezida azaba tariki 3 Kanama 2017 ku banyarwanda baba hanze na tariki 4 Kanama 2017 ku batuye mu Rwanda. 

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I BURERA N'I GAKENKE

Paul Kagame asuhuza abaturage

Paul Kagame aganiriza abaturage

Abahanzi ubwo basusurutsaga abantu

Intore Tuyisenge mu bicu

Byari ibirori bikomeye cyane

Intore Tuyisenge wamamaye mu ndirimbo 'Tora Kagame'

Hari abaturage ibihumbi n'ibihumbi

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

AMAFOTO: Sabin Abayo / Inyarwanda Ltd






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umuringa lydia6 years ago
    nukuri muzehe wacu Imana nimushoboze kand tura mushyigikiye cyanee
  • Umuringa lydia6 years ago
    nukuri muzehe wacu Imana nimushoboze kand tura mushyigikiye cyanee





Inyarwanda BACKGROUND