RFL
Kigali

Nyandwi Sadam umwe mu bashobora kongerwa mu Mavubi yitegura Imisambi ya Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/07/2017 16:15
0


Nyandwi Sadam myugariro w’ikipe ya Rayon Sports yaguze ngo azayifashe mu myaka ibiri iri imbere, kuri ubu ni umukinnyi ushobora kongerwa ku rutonde rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa Mbere bitegura Uganda mu mukino ubanza w’injojora rya Gatatu mu gushaka itike ya CHAN-2018.



Umukino w’u Rwanda na Uganda uzakinwa Kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 i Kampala muri Uganda. Nyuma y’umukino iyi yakinnye na Tanzania i Kigali, Antoine Hey yavuze ko agiye kwicarana n’abatoza bamwungirije bakareba imyanya imwe n’imwe bagomba kongeramo abakinnyi.

Amakuru agera ku INYARWANDA yanavugwaga ku kibuga cya Mumena ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo ya Karekezi Olivier nuko Antoine Hey na Mashami Vincent bahamagaye uyu musore uvuka i Bugarama bakamubwira ko kuwa Mbere agomba kuzitabira imyitozo y’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ngo basanze yarakoze akazi gakomeye mu kugarira ubwo yakiniraga Espoir FC.

Mu bakinnyi bagomba kuzaba bagaragara muri iyi kipe barimo Kimenyi Yves wa APR FC wari wanakoreshejwe imyitozo ubwo u Rwanda rwiteguraga kwakira Tanzania. Kimenyi azaba yinjira mu mwanya wa Ndayishimiye Eric Bakame ufite amakarita abiri y’umuhondo yakuye mu mikino ibiri bakinnye na Taifa Stars.

Mico Justin ni undi mukinnyi ushobora kubura mu bakinnyi bazitegura Tanzania bitewe n'ikibazo cy'imvune yagiriye mu mukino Amavubi yakiriyemo Tanzania kuri sitade ya Kigali bakanganya 0-0.

Nyandwi Sadam mu myitozo yakoreshejwe na Karekezi Olivier

Nyandwi Sadam mu myitozo yakoreshejwe na Karekezi Olivier

Nyandwi Sadam azwiho kuba akinana ubushake no kuba yihuta cyane iyo afite umupira aturuka inyuma ku ruhande rw'iburyo akaba anagira amahirwe yo gustinda ibitego

Nyandwi Sadam azwiho kuba akinana ubushake no kuba yihuta cyane iyo afite umupira aturuka inyuma ku ruhande rw'iburyo akaba anagira amahirwe yo gutsinda ibitego

Mico Justin yagiriye akabazo k'imvune mu mukino u Rwanda rwakiriyemo Tanzania

Mico Justin afite imvune ishobora gutuma atajya i Kampala kwisobanura n'Imisambi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND