RFL
Kigali

PICTURES OF THE DAY: Nubwo bageze mu zabukuru baracyanyunguta ku munyenga w'urukundo !

Yanditswe na: Nkurunziza Gustave
Taliki:28/07/2017 15:55
3


Nkuko bigaragara URUKUNDO rwahozeho kandi ruzahoraho. Cyakoze ibyarwo ni amayobera kuko kuri bamwe rwababereye nk'amagorane mu gihe hari abandi barwirahira kuko rwababereye nk'umuti uvura indwara zose.



Ikizabikwereka ko iby'URUKUNDO ari agatereranzamba, ni uburyo abahanzi n'abasizi barwibandaho kandi bakaruvuga mu buryo butandukanye kandi buhabanye cyane. Umuririmbyi KITOKO Bibarwa yavuze ko ngo RUKURA RUSHONGA NK'ISABUNE.  Hari n'undi muhanzi witwa MAVENGE SUDI waririmbye ko ibyarwo byamuyobeye ariko ko icyo azi cyo rutungurana maze arugereranya nk'ukuntu URUPFU RUZA RUGATWARA UMUNTU.

Abaruvuze ni benshi kandi bagiye baruva imuzi bitewe n'uko barubonye, gusa umuhanzi akaba n'umusizi Rugamba Sipiriyani mu ndirimbo ye URUKUNDO NIRWOGERE , mu gitero cyayo cya nyuma yaragize ati :

Urukundo ntiruzi kwironda mu myaka, ngo rubumbatire umuto 'maze' rwigizeyo umukuru, n'umusaza rukukuri rumwegereza ababyiruka, ....

Aya  mafoto yagaragaye ku mbuga nkoranyamgaba akaba yerekana umukecuru n'umusaza we bageze mu zabukuruu ariko bakaba bagikomeje kwiryohera bumva umunyenga w'urukundo nkuko bakundanaga bakiri abajene, bikaba bishimangira iriya mikarago y'umuhanzi Rugamba Sipiriyani.

REBA AYA MAFOTO Y'ABASHESHE AKANGUHE MU RUKUNDO

Gukunda ugakundwa ni iby'igihe cyose

Bararambanye

 

Akana ko mu jisho ko ntikajya gasaza ...

Izabukuru barazikabukiriye ntizigeze zibabuza kuzuzanya

Amen

Umunyenga w'urukundo ....

 

 Urukundo ruvura ubusaza rukakuvugutira ubusore ukijajara

Akuzuye umutima ....

Gufatanya mu tunntu duto, akenshi abantu ntibabiha agaciro kandi nyamara bituma urukundo rutoha kandi rukaramba

Urukundo nirwogere

Yambiiiiii






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mwana6 years ago
    Udufoto tw'Umunsi tukaba tumbatuye umutima daaa
  • 6 years ago
    Yooooo
  • Wase6 years ago
    Yaraaa Mbera byiza baraberewe kind birashimishije





Inyarwanda BACKGROUND