RFL
Kigali

Inkomoko, ibisobanuro n’imiterere y’abitwa ba Kelly

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:28/07/2017 14:19
6


Kelly ni izina rifite inkomoko muri Ireland, iryuzuye mu rurimi rukoreshwa muri iki gihugu ni Gaelic Ó Ceallaigh. Iri zina risobanuye “Umuhanga” cyangwa se “ukunda insengero (frequenting churches)”



Imiterere ya ba Kelly

Agira igikundiro cyane, akunda ubwiyunge, arakora cyane, ni umunyamuhate kandi akurikira intego yiyemeje. Akorwaho cyane n’ibyo abona cyangwa bimugeraho, agira amarangamutima menshi gusa nanone akunze guhangayika no gushidikanya. Ashimishwa no kubaho mu buzima bwuzuyemoi umutuzo n’amahoro. Abona ubuzima mu buryo bwagutse kandi akagira ibitekerezo bifite uburemere, akunda ibintu byiyubashye kandi bidahendutse.

Ni umuntu woroheje nyamara abantu bamubonamo umuntu ushobora kugera kure cyane mu buzima. Ni umunyakuri, ntaca ku ruhande kandi arakazwa cyane n’ubusumbane cyngwa akarengane.  N’ubwo ari umuntu utuje, iyo ashotowe ashobora kugaragaza amahane. Ashobora kuvuga amagambo menshi umwanya umwe, akunda abantu cyane gusa akunda n’ubukire. Akunda kwambara neza kandi yita cyane ku buryo agaragara.

Iyo akiri umwana umwana muto aba akunda gushoza intambara kandi ntatinya kuvuga icyo atekereza. Akunda guhabwa impano no kugaragarizwa ko akunzwe cyane. Akunda gusoma inkuru zirimo amakabyankuru ndetse no kugira inshuti nyinshi z’abana bari mu kigero cye.

Kelly akunda gushimisha abandi ndetse no kubana nabo amahoro. Yishimira kuganira n’abantu ndetse no kuba mu matsinda ariko abantu b’abagwaneza kandi bashyira mu gaciro. Ashimishwa no kugira inshuti ndetse no kuba yabasha gutanga ubufasha uko abishoboye. Ni umuhanga, kumenyerana nawe biroroshye.

Mu rukundo arizera cyane kandi akabijyamo cyane ku buryo iyo bitagenze neza bimubabaza bikomeye. Abantu bamubona nk’umuntu uciye bugufi, ucisha macye kandi wumvira abandi gusa muri we akunda gutegeka. Iyo afite umukunzi, abanza akamureka akaba ari we uyobora ibintu byose ariko iyo bamaze kumenyerana ashaka kwisubiza ububasha bwo kuba ariwe ufata imyanzuro.

Imirimo Kelly yifuza gukora harimo ifite aho ihuriye no kwita ku bana, kwigisha, kuvura indwara zo mu mutwe, itumanaho, iyamamazabikorwa, ubucuruzi n’icungamutungo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbabazi monique6 years ago
    ndishimye cyane kuko kelly mufite ibyo uvuze bimwe mbimubonaho Kandi nibyiza uzanshakire ubusobanuro bwabitwa Eunice
  • uwiduhaye ange6 years ago
    muzansobanurire izina ange nizna nadine..murakoze..
  • Habineza Evariste5 years ago
    Nishimiye Kumenya Izina Kelly Nifuje Kuryita Umwana Wanjye. Muzakomeze Muduhe Ubusobanuro Bwandi Mazina
  • Ndatimana Robert4 years ago
    murakoze cyane nishimiye ubusobonuro bwizina kelly kuko nizina nkunda nkaba Nararyise umuhunguwange wifura nizeyeko ibyishimubyiza irizinarisobanuye aribyo bizamuranga
  • Uwiringiye jean paul2 years ago
    Murakoze kubwimitekerereze yanyu ifite ubusobanuro twumva twese.
  • MANIRARORA Sylvestre 1 year ago
    Mudusobanurire Jayden





Inyarwanda BACKGROUND