RFL
Kigali

Justin Bieber ntacyikoza ababyeyi be,ngo yaba afite se wa kabiri

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:29/07/2017 7:03
1

Justin Bieber nyuma yo kwiyegurira Yesu Kristu nta giha umwanya nyina na se kuko uyu musore igihe kinini asigaye akimara ari kumwe n’uwo afata nka se,Pasiteri Carl Lentz.Aya ni amakuru dukesha ikinyamakuru TMZ na cyo gikesha abantu ba hafi basengera hamwe na Justin Bieber ku rusengero rwa Hillsong,bavuga ko Pasiteri Lentz ari we usigaye ayobora uyu musore muri buri kimwe haba ku rusengero ndetse no mu bitaramo bye agenda akorera mu mahanga,aha twavuga nko muri Australia,New Zealand na New York aho akunda kubanza kubwiriza ubutumwa bwiza ababa bitabiriye ibi bitaramo.

Aba bantu bahamya ko Justin na Carl Lentz bamaze ukwezi gushize kwa Kamena 2017 bari hamwe kandi ngo ni nk’ipata n’urugi kuko uyu musore afata Hillsong nk’ubuhungiro bw’ubuzima bwe nk’icyamamare.Ubu buzima uyu musore asigaye yiberamo ni bwo bwatumye atagiha umwanya nyina na se,Jeremy.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gate3 years ago
    nakomereze aho wenda azamenya yesu


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND