Uyu munyabugeni Kirsten uzwi ku isi yose kubera ibicuzwa bye bifite ikirango cy’ingombajwi ebyiri arizo KW yashyikirije urukiko ikirego cye avuga ko Kim Kadarshian yiganye izina ry’ibicuruzwa bye kuko akoresha KKW bityo bikaba biri gutera urujijo abakiriya be.
Mu nyandiko zikubiyemo iki ikirego,Kirsten aragira ati”Ibi yabikoze abizi,abishaka kandi yabigambiriye”.Uyu munyabugeni akomeza avuga ko ibi nta kindi cyaba kibyihishe inyuma kitari ukumutwara abakiriya be.
Ibi ni byo byatumye ashyikiriza urukiko ikirego kugira ngo ruhagarike Kim Kadarshian gukomeza gukoresha ikirango KKW ku bicuruzwa bye ndetse no kwishyura igihombo cyaba cyaratewe n’iki gikorwa.
src:TMZ