Mu minsi ishize ni bwo hatangiye kumvikana amakuru ko ikigo cya RSAU kigiye gutangira kwishyuza ibihangano by’abahanzi aho bikoreshwa hose, ibi byeteje kutumvikana hagati ya banyiri ibitangazamakuru ndetse n'abishyuriza ibihangano by’abahanzi.
Uku kutumvikana kuri mu byatumye abishyuriza abahanzi (RSAU) bategura inama mpuzamahanga igomba guhuza abahanzi, abahagarariye ibitangazamakuru, RSAU, RDB ndetse n’inzego za Leta zirebwa n’iki kibazo. Iyi nama yabereye i Kigali ku wa mbere tariki 24 Nyakanga 2017 ifungurwa n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo Lt Col. Rugambwa Patrice.
Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc ageza ijambo ku bitabiriye inama
Iyi nama ariko nanone yari yitabiriwe n'abantu banyuranye barimo abahagarariye ibigo byishyuriza abahanzi mu bihugu binyuranye barimo Namibia, Zimbabwe, Nigeria, Botswana,Seychelles, Uganda,Tanzania n'ibindi byinshi wongeyeho Mr. Gadi Oron uhagarariye amasosiyete yishyuriza abahanzi ku rwego rw’Isi aho RSAU nayo ari umwe mu banyamuryango bayo.
Iyi nama yari yitabiriwe
Icyari kigamijwe muri iyi nama ni ukongera gusobanurira abahanzi na ba nyiri ibitangazamakuru iyi gahunda, icyakora abahanzi bo nkuko byatangajwe n'ukuriye RSAU ngo bose baratumiwe gusa abagaragaye ahabereye inama ntibarenze 20 naho ba nyiri ibitangazamakuru batumiwe nabo ntibari barenze 3. Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yibaza niba ari uko banze kuza koko cyangwa batatumiwe gusa ubuyobozi bwa RSAU bwo bugahamya ko batumiwe ahubwo ko banze kwitabira ku bushake bwabo.
Albert Rudatsimburwa (wambaye ishati y'umutuku) ntiyumvaga uburyo badashaka kumva ko iki atari cyo gihe cyo kwishyuza ibitangazamakuru
Inama yabaye, byinshi mu bihugu byari bihagarariwe bigenda bitanga isura yuko iwabo byagenze gusa Albert Rudatsimburwa umuyobozi wa Contact Fm&Tv we asaba RSAU kutitiranye ibihugu yongeraho ko ibitangazamakuru bashaka kwishyuza bitashobora kwishyura kuko nabyo bikiyubaka, uyu mugabo yatanze ingero z’ibigo ndetse nabandi bantu bacuruza umuziki ku buryo bweruye bakabaye bishyuzwa aho kugira ngo bifatire ku gahanga ibitangazamakuru nabyo bya ntaho nikora. Iki kiganiro yari ateruye cyateje kutumvikana icyakora nanone bagisimbuka nta mwanzuro ufashwe.
Engeneer,Mani Martin na Peace muri bake bitabiriye iyi namaYvan Buravan yari yitabiriye
Nyuma twegereye Albert Rudatsimburwa tumubaza uko yakiriye iyi nama, adutangariza ko yari yitabiriye ubutumire tumubajije uko yumva azabyitwaramo igihe batangiye kumwishyuza Albert Rudatsimburwa yagize ati” itegeko ni itegeko, ubwo nzishyura ariko nanjye nzishyuza.” Aha yavugaga ko abahanzi bari mu bazamwishyuza nawe azabishyuza nibazana ibihangano kuri radiyo na televiziyo bye.
Ikindi cyateje kwibaza ni ubwitabire bwari hasi bwabahanzi bagombaga kuza dore ko abitabiriye batarengaga 20.
Eric Mucyo mu bitabiriye inama
Uyu ariko yavugaga ibi mu gihe Intore Tuyisenge uhagarariye abahanzi ba muzika igezweho muri iyi minsi cyangwa abamwungirije ntabari bitabiriye byibuza ngo bahabere abahanzi. Inama yari yatangiye mu gitondo ahagana saa yine yasojwe mu ma saa cyenda z’umugoroba.
Makonikoshwa nawe yari yitabiriye iyi nama
ku kijyanye no kwishyuriza abahanzi ibihangano byabo Epa Binamungu uhagarariye RSAU yabwiye abanyamakuru ko batigeze barekera aho kwishyuriza abahanzi ndetse yongeraho ko byatangiye nubwo biri kugenda gahoro gahoro yongeyeho ko byibuza bafite abahanzi basaga 400 bagomba kwishyurizwa aha Epa Binamungu yabwiye abanyamakuru ko kwitabira no kutitabira kw'abahanzi ntacyo bitwaye cyane ko bisaba kubahugura cyane ariko bitagoye.
Abahanzi bake mu bari bitabiriye iyi nama baganiriye na Inyarwanda.com babwiye umunyamakuru ko bakurikije ibiva muri izi nama basaba ko hafatwa igihe gihagije hakabaho ibiganiro hagati ya RSAU ndetse n'abahagarariye ibitangazamakuru kugira ngo bagirane ubwumvikane.
Umuyobozi wa RSAU ndetse n'umuyobozi w'impuzamashyirahamwe yabishyuriza abahanzi ku Isi
Nyuma y’iyi nama yabaye ku wa mbere tariki 24 Nyakanga 2017 kuri Hotel Lemigo, byitezwe ko hakurikiraho indi nama iteganyijwe kubera muri Convention Center yitabirwa nabahagarariye aya masosiyete mu bihugu binyuranye,RDB, RSAU ndetse n’inzego za Leta zose zirebwa n'iki kibazo gusa hakaba hatumiwe bamwe mu bahanzi ndetse na bamwe mu bahagarariye ibitangazamakuru.
TANGA IGITECYEREZO