Diana Kamugisha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ku musozi’ anatangaza ibindi ahugiyemo-VIDEO

Iyobokamana - 24/07/2017 5:41 PM
Share:
Diana Kamugisha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Ku musozi’ anatangaza ibindi ahugiyemo-VIDEO

Diana Kamugisha wabaye umuhanzikazi w’umwaka muri 2015 mu irushanwa rya Groove Awards Rwanda, akomeje ibikorwa by’ubuhanzi ndetse yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ku Musozi’.

"Ibintu byose ni biceceke, ibisakuza ni mutuze, nzamutse ku musozi ngo twihererane, nyemerera tumarane umwanya muremure. Mwami wanjye kandi Mana yanjye, sinifuza gutaha uko naje, ikiganza cyawe kinkoreho, umutima wanjye urahinduka. Ni wowe ufite byose nifuza, byaturutse mu nkovu zawe Yesu, igihe wiyamburaga ibyawe, ukabimpa ku murasaba ni ho mbonera urukundo rwawe ruhebuje,.." Ayo ni amwe mu magambo agize iyi ndirimbo. 

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha mu mashusho y'indirimbo 'Ku musozi'

Ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yise 'Ku musozi', Diana Kamugisha yabwiye Inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ari isengesho ry'umuntu ushaka kwihererana n'Imana. Abajijwe ibindi ateganya gukora mu buhanzi bwe, yavuze ko muri uyu mwaka afite ibikorwa byinshi yifuza gukora, muri byo hakaba harimo gukora amashusho y’izindi ndirimbo ze zinyuranye. Ikindi ahugiyemo cyane muri iyi minsi ni ukwandika igitabo dore ko ari mu mwaka wa nyuma mu ishuri rya Tewolojiya. 

Diana Kamugisha

Diana Kamugisha hamwe na 'Satura' na Pastor Rose Ngabo

REBA HANO 'KU MUSOZI' YA DIANA KAMUGISHA



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...