Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Antoine Hey yavuze ko iminota 25’ y’igice cya mbere abasore b’u Rwanda bagize akazi gakomeye ndetse akemeza ko byari intambara ikomeye.
“Turishimye cyane kuko twakomeje mu cyiciro gikurikira kuko yari intambara itoroshye. Mu minota 25’ y’igice cya mbere twari dukomerewe cyane kuko abakinnyi bacu baracyari bato ndetse ntibigeze bakoreshwa mu mikino myinshi itandukanye. Igice cya mbere cyenda kurangira twagiye tugaruka bityo mu gice cya kabiri dukosora amakosa nubwo Tanzania yabonye uburyo bw’ibitego natwe twabonye ubwa Eric (Iradukunda) ndetse n’umutwe wa Aimbale (Rucogoza)”. Antoine Hey

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi
Uyu mutoza avuga ko Amavubi azatangira imyitozo kuwa 31 Nyakanga 2017 bitegura kwakira Imisambi ya Uganda (Uganda Cranes) mu mukino ubanza uzakinirwa kuri sitade ya Kigali mu byumweru bitatu biri imbere. Hey kandi yasobanuye ko azahamagara abakinnyi 22 bazakomeza kwitegura Uganda kandi ko yizeye gutsinda ndetse ashimira abafana bari buzuye sitade ya Kigali ndetse ko afite icyizere cy'uko baziyongera ku mukino wa Uganda.
Kuba Ndayishimiye Eric Bakame atazagaragara mu mukino ubanza wa Uganda, Hey avuga ko nta kibazo kirimo gikomeye kuko ngo afite Nzarora Marcel nawe uri ku rwego rwo kujya mu izamu agakora ibyo asabwa n’abatoza.
“Niyo mpamvu mwabonye mu myitozo twakoze twahamagaye umunyezamu wa kane (Kimenyi Yves). Ubu tugomba kwakira ibyabaye ariko ubu twiringiye Marcel nka nimero ya kabiri kandi twizeye ko azakora akazi neza. Ubu turareba imbere ntabwo turi kureba inyuma kandi murabizi ko mu mukino wo kwishyura azaba yagarutse (Bakame)”. Antoine Hey
Antoine Hey yemera ko urufunguzo rwo gukuramo Uganda ruzaba ruri mu mukino bazakinira i Kigali kuko ngo yifuzamo impamba iremereye izamugeza i Kampala muri Uganda mu mukino wo kwishyura.


Abamotari bahagaritse akazi bashyigikira Amavubi kimwe mu bintu Antoine Hey yishimira

Antoine Hey yizeye ko Nzarora Marcel azitwara neza mu mukino ubanza wa Uganda n'u Rwanda

Yannick Mukunzi

Nta munyarwanda wapfa kubikora ngo batamuseka

Salum Mayanga umutoza w'ikipe ya Tanzania

Igitego Iradukunda Eric yahushije kiracyari mu mitwe y'abarebye uyu mukino

Yannick Mukunzi (Hejuru ibumoso) na Imanishimwe Emmanuel (Hejuru iburyo)

Imanishimwe Emmanuel myugariro udashidikanwaho mu Mavubi na APR FC

Rucogoza Aimable Mambo ashobora kuzafata igitambaro cya kapiteni

Mico Justin yagiriye akabazo k'imvune mu mukino u Rwanda rwakiriyemo Tanzania

Imanishimwe Emmanuel (3) Mico Justin (12) na Iradukunda Eric (14)

Rucogoza Aimable Mambo (2) , Mukunzi Yannick (6) na Imanishimwe Emmanuel (3) baririmba Rwanda Nziza

Abasimbura baririmba Rwanda Nziza

Savio Nshuti Dominique yihambira kuri myugariro Erasto Edward Nyoni wa Tanzania
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
