Muri iri siganwa ryari rifite intera ya kilometero 21(21KM) abasiganwa bahagurukiraga kuri “Gare” ya Kinyinya bakaza kuhasoreza kuko bazengurukaga mu mihanda ya Kinyinya inshuro eshatu.
Inshuro ya mbere byari byemewe ko buri muturage wese yafata igare rye akajya mu muhanda agasiganwa anamamaza Kagame Paul anakangurira abandi kuzamutora. Abatangiye ku nshuro ya mbere bari 233.
Inshuro eshatu zindi zakurikiye zakozwe n’abasiganwaga mu buryo bwo gushaka ibihembo. Aba bari 28 basiganwaga ariko baza gusoza ari 27 kuko umwe muri bo yagize ikibazo cyo kugonga mugenzi we wari wahagaze. Gusa uyu yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinyinya aravurwa ku buryo irushanwa ryasojwe yakize.
Twizerimana Jean De Dieu ni we wahize abandi kuko mu minota 30 n’amasegonda 16 yari amaze kwiruka ibilometero 21 byari biteganyijwe.
Mbyariyehe Jean Paul yaje amukurikiye ku mwanya wa kabiri akoresha iminota 31 n’amasegonda abiri 92”). Sindikubwabo Michel yabaye uwa gatatu akoresheje iminota 31 n’amasegonda atatu (3”).
Dore uko abakinnyi batanu ba mbere bakurikirana:
1. Twizeyimana Jean de Dieu( 30’ 16”)
2. Mbyariyehe Jean Paul (31’ 2” )
3. Sindikubwabo Michel ( 31’ Min 3”)
4. Nsengiyumva Jean marie Vianney 24 (32’5 “)
5. Niyonshuti Emmanuel (32’ 8”)

Twizeyimana Jean de Dieu wegukanye isiganwa

Sindikubwabo Michel bita Kazungu yatahanye umwanya wa Gatatu

Kazungu ku igare

Mbyariyehe Jean Paul yabaye uwa kabiri

Abaturage bateruye igare


Bo bavuga ko ari abashoferi b'amagare kandi bazamutora "Paul Kagame" ijana ku ijana


Aho isiganwa ryahagurukaga

Bahabwa amabwiriza yuko bagomba kwitwara mu muhanda

Bategereje isiganwa


Umumotali ashyigikiye Paul Kagame

Imodoka ikoreshwa mu kwamamaza Paul Kagame mu murenge wa Kinyinya

Uyu ni we utanga amatangazo ubuyobozi buba bwageneye abaturage

Uyu yari yazanye igare risa n'iriteye imbere kurusha abandi bakoresheje Pneu Ballon

Mbere gato ko batangira urugendo


Bahagurutse



Mu nzira bagenda

Bagenda bagana ku ntangiriro y'umuhanda w'igitaka

Binjira mu muhanda w'igitaka

Ivumbi rivuza ubuhuha

Abafana ntibatinye ivumbi

Twizeyimana Jean de Dieu wambaye nimero 8 ni we waje kwegukana isiganwa nubwo hano bari bamusize

Abwira ababyeyi gukura abana mu nzira

Abafana

Ahazamuka

Sindikubwabo Michel bita Kazungu wambaye nimero 5 nubwo yari inyuma yaje kuba uwa Gatatu

Mu makoni ya Kinyinya


Ubwoko b'ipine

Abacunga umutekano wo mu muhanda bagendaga imbere bateguza abaturage

Basiganwa

Kazungu areba ko nta muntu wamusatiriye

Igare ryaratwawe

Basoje
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
