RFL
Kigali

FIBA U16 African Chaps 2017: Mali yatwaye igikombe cy’amateka, u Rwanda rutahana umwanya wa 6-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/07/2017 11:27
0


Ikipe y’igihugu cya Mali y’abakinnyi batarengeje imyak 16 ni yo yegukanye irushanwa ry’ingimbi zitarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball. Igikombe batwaye batsinze Misiri amanota 76-65 ku mukino wa nyuma. Ni imikino yaberaga mu birwa bya Maurice nubwo yarangije ku mwanya wa nyuma.



Siriman Kanoute umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza mu irushanwa yafashije Mali kwitwara neza muri uyu mukino kuko yatsinzemo amanota 17 atanga imipira icyenda (9) yavuyemo amanota.

Ku rundi ruhande, Misiri yagiye ifashwa na Mohammed Hassan watahanye amanota 22 (Topscorer). Ally Khalifa na Omar Morsy bose hamwe batsinze amanota 33 nubwo bitari bihagije imbere ya Mali. Ibi bivuze ko Mali na Misiri ari yo makipe y’abatarengeje imyaka 16 azitabira igikombe cy’isi cy’ingimbi zitarengeje imyaka 16.

Mali yatwaye igikombe cya mbere mu mateka ku makipe y'ingimbi

Mali yatwaye igikombe cya mbere mu mateka ku makipe y'ingimbi

Siriman Kanoute yabaye umukinnyi mwiza w'iri rushanwa (MVP) ndetse anaba umukinnyi wayobora abandi mu ikipe y’irushanwa. Mu ikipe y’irushanwa kandi harimo Nkundwa Thierry umunyarwanda wagaragaje impano ye muri iri rushanwa.

Abandi bari mu ikipe y’irushanwa ni; Faiez Ghomrassi (Tunisia), Aly Abdelrahman Khalifa (Egypt) na Oumar Ballo (Mali). Mauritius yakiriye iyi mikino yasoje ku mwanya wa munani (8) ari nawo wa nyuma mu makipe yitabiriye.

Mu guhatanira umwanya wa Gatatu, Algeria yihereranye Tunisia iyitsinda amanota 57-54. U Rwanda rwatsinzwe na Madagascar amanota 80-74 mu guhatanira umwanya wa gatanu. Ibi byatumye u Rwanda rutahukana umwanya wa gatandatu muri iri rushanwa.

Dore uko ibihugu byasoje bikurikirana:

1. Mali

2. Egypt

3. Algeria

4. Tunisia

5. Madagascar

6. Rwanda

7. Mozambique

8. Mauritius

Igikombe Mali yatwaye kizatuma yitabira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi

Igikombe Mali yatwaye kizatuma yitabira imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi

Abafana

Abafana

Mali kuri "podium"

Mali kuri "Podium" yambaye imidali ya Zahabu 

 

Misiri yabaye iya kabiri yambikwa imidali ya Feza

Misiri yabaye iya kabiri yambikwa imidali ya Feza

Mali (Umuhondo) yari ihagaze neza mu mukino ku buryo Misiri (Umutuku) itari ifite uko yayigobotora

Mali (Umuhondo) yari ihagaze neza mu mukino ku buryo Misiri (Umutuku) itari ifite uko yayigobotora

Igikombe gitashye muri Mali

igikombe

Igikombe gitashye muri Mali

U Rwanda rwarangije irushanwa riri ku mwanya wa Gatandatu (6)

U Rwanda rwarangije irushanwa ruri ku mwanya wa Gatandatu (6)

AMAFOTO: FIBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND