RFL
Kigali

Uyu munsi ni umunsi w’iyoroshyamibare wa Pi : bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2017 7:52
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka taliki ya 22 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 203 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 162 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1099: Mu ntambara z’abakirisitu n’aba Islam, Godfrey wa Bouillon w’umukirisitu yatorewe kuyobora ahantu hatagatifu ha Sepulchre mu bwami bwa Yeruzalemu.

1706: Amasezerano y’ubwiyunge yasinywe hagati y’ubwami bw’ ubwongereza n’ubwami bwa Ecosse hagamijwe gushinga ikiswe ubwami bunini bw’ubwongereza.

1793: Alexander Mackenzie umunyakanada watemberaga yageze ku nyanja ya pasifika aba umuntu wa mbere mu mateka ya muntu wambukiranyije imigabane yose.

1894: Isiganwa rya moto rya mbere mu mateka y’isi ryabereye mu Bufaransa rihuje imijyi ya Paris na Rouen. Uwarangije ari uwa mbere aba Jules-Albert de Dion ariko hahembwa Albert Lemaitre wari utwaye moto yo mu bwoko bwa 3Hp Peugeot.

1933: Umunyamerika Wiley Post yabaye umuntu wa mbere ubashije kuguruka mu ndege akazenguruka isi, aho mu gihe kingana n’iminsi 7, amasaha 18 n’iminota 45 yari amaze kugenda ibilometero 25099.

1942: Iyirukanwa n’iyicwa ry’abayahudi mu tuzu babagamo (Ghetto) mu gace ka Warsaw ryatangiye uyu munsi. Muri icyo gikorwa cyakorwaga n’abanazi bari bayobowe na Adolf Hitler cyaguye mo abayahudi barenga miliyoni 6.

2003: Mu gihe cy’intambara yo muri Iraq, ingabo zo muri battalion y’101 mu ngabo za Amerika zateye indaki muri  Iraq maze zica abahungu ba Saddam Hussein aribo Uday na Qusay n’umuhungu wa Qusay w’imyaka 14 y’mavuko n’umurinzi we.

2011: Muri Norvege ibisasu 2 by’abiyahuzi byaturikiye mu mijyi 2 kimwe cyatezwe mu nyubako ikorera mo guverinoma muri Oslo ikindi giturikira mu nkambi y’urubyiruko yo ku kirwa cya Utoya.

2013: Iminingito y’uruhurirane yibasiye u Bushinwa, mu gace ka Dingxi, ihitana abasaga 89 abandi basaga 500 barakomereka.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1887: Gustav Ludwig Hertz, umunyabugenge w’umudage akaba yaravumbuye systeme ya electron akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, akaba ari umwishwa wa Heinrich Rudolf Hertz witiriwe urugero rwa Hertz (Hz) rukoreshwa mu gupima umuvuduko w’urumuri,  nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1975.

1888: Selman Waksman, umuhanga mu by’ubutabire bwo mu mubiri (Biochimie), akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’udukoko w’umunyamerika ukomoka muri Ukraine, akaba yarakoze imirimo inyuranye harimo kuvumbura imiti y’udukoko myinshi (Antibiotics) ari nawe wahimbye iri jambo antibiotics, akaza no kubiherwa igihembo cyitiriwe Nobel yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1973.

1946: Danny Glover, umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980:Dirk Kuyt, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1992: Selena Gomez, umunyamerikakazi w’umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa film uzwi kuba ari umukunzi wa Justin Bieber nibwo yavutse.

2013: Igikomangoma George cya Cambridge (cy’u Bwongereza), umuhungu w’igikomangoma William na Kate yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi;

1461: Umwami Charles wa 7 w’ubufaransa nibwo yatanze.

1676: Papa Clement wa 10 nibwo yatashye.

1832: Napoleon wa 2, umwami w’ubufaransa nibwo yatanze.

1869: John A. Roebling, umudage ufite ubwenegihugu bw’Amerika akaba yari umwubatsi, akaba ariwe wubatse ikiraro cya Brooklyn yitabye Imana.

1915: Sandford Fleming, umukanishi akaba n’umuvumbuzi w’umunyakanada ukomoka mu gihugu cya Ecosse, akaba ariwe wakoze igihe ngengabihe (Standard Time) yaratabarutse, ku myaka 88 y’amavuko.

1932: Reginald Fessenden, umuvumbuzi w’umunyakanada, akaba yaragize akamaro kanini mu bijyanye n’isakazamajwi rya Radiyo yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

2003: Uday Hussein na Qusay Hussein, abanya Iraq bakaba n’abahungu ba Saddam Hussein bitabye Imana, bapfana n’umwana wa Qusay n’umurinzi wabo mu bitero by’ingabo za Amerika muri Iraq.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Mariya Magdalena

Uyu munsi ni umunsi w’iyoroshyamibare wa Pi ( Pi Approximation day)  ungana na 22/7 bikaba bihura n’itariki ya 22 Nyakanga.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND