RFL
Kigali

KIGALI: Akon yahishuye ko u Rwanda ari igihugu kimutera ishema ryo kwitwa umunyafrika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2017 12:35
0


Byakunze kuvugwa ko umuhanzi w’icyamamare Akon azaza mu Rwanda mu nama ya Youth Connekt icyakora ubwo yageraga mu Rwanda yaje mu ibanga rikomeye ku buryo nta banyamakuru bigeze babimenya. Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 Akon yagaragaye muri iyi nama mpuzamahanga y'urubyiruko.



Iyi nama iri busoze kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 iri kubera muri Kigali Convention Centre, ikaba yaratangiye abashyitsi bayijemo bahabwa ikaze n’itsinda rya Urban Boys ryabataramiye mu gitaramo cyabereye muri Car Free Zone. 

Ni inama yitabiriwe kandi n'abantu bakomeye barimo Jack Ma umushoramari w’umuherwe uzwi ku isi na Alioune Damala Badara uzwi nka Akon kimwe n'abandi benshi bari ku rutonde rw’abatumiwe. Umuhanzi w'icyamamare Akon ubwo yaganirizaga abitabiriye iyi nama, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kimutera ishema ryo kwitwa umunyafrika. 

AkonAkon akinjira mu cyumba cyabereyemo inama

Aba batumirwa b'abanyacyubahiro bari i Kigali muri iyi nama ya Youth Connekt bari kuganiriza urubyiruko rwaturutse mu bihugu bitandukanye by’umugabane wa Afurika no hanze yawo. Iyi nama kandi yitabiriwe n'abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’abaminisitiri baturutse mu bihugu bitandukanye bose bakoraniye i Kigali mu nama ya YouthConnekt Africa 2017.

AkonAkon ageza ijambo ku bitabiriye inamaAkon

Iyi nama yitabiriwe cyane

Akon






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND