RFL
Kigali

Ndayishimiye Antoine Dominique wizihiza imyaka 23 hari ibyo yishimira amaze kugeraho

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 2:47
0


Kuwa 20 Nyakanga 1994 ni bwo Ndayishimiye Antoine Dominique rutahizamu w’ikipe ya Police FC yabonye izuba kuko kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 23 amaze ageze ku isi. Isabukuru uyu musore avuga imusanze atagikodesha inzu abamo.



Uyu musore abo bakinana bakunze kumwita El Maetro. Amaze umwe mu myaka ibiri yasinye muri Police FC kuko yatangiye uyu mwaka w’imikino dusoje (2016-2017) akaba azakomeza n’umwaka w’imikino 2017-2018.

Aganira an INYARWANDA, Ndayishimiye yavuze ko mu kazi akora ko gukina umupira atavuga ko ntacyo kamumariye kuko kuri ubu yakuyemo inzu nk’ikintu yumva kiruta ibindi atunze yakuye mu mupira w’amaguru.

“Ibyo umuntu aba yaragiye yunguka ni byinshi cyane nk’inshuti aba yaragiye amenyana nazo biciye mu mupira ariko wenda ikindi navuga nuko maze kuba nakwiyubakira inzu, ntabwo ngikodesha ntaha iwanjye”. Ndayishimiye Antoine Dominique.

Ndayishimiye akomeza avuga ko nk’undi mukinnyi wese, yatangiye gukina umupira w’amaguru ashaka kuzamuka akajya mu makipe akomeye azamufasha akagira urundi rwego ageraho.

Yatangiye umupira w’amaguru akinira ikipe ya Dream Team Academy, ahava agana muri AS Muhanga ikipe yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri. Yavuye muri AS Muhanga agana muri Gicumbi FC (2014-2016) mbere yuko atangira gukinira Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017.

“Igihe nari muri Gicumbi FC intego nifuzaga ni ugukora cyane kugira ngo ntere imbere mu mikinire yanjye kugira ngo njye no mu ikipe nziza kuruta iyo narimo byibuze ishobora gutwara igikombe. Nkuko uwari perezida  wanjye Kayisire Jacques (Dream Team) nk’umuntu wandeze iteka ambwira ko byose ari ugukora kandi bifite intego”. Ndayishimiye Antoine.

Nubwo atarabona umwanya uhoraho wo kubanza mu ikipe ya Police FC, Ndayishimiye avuga ko azakomeza gukora uko ashoboye afatanyije na bagenzi be kugira ngo iyi kipe itozwa na Seninga Innocent kuzageza mu 2020 izagire icyo igeraho mu gutwara ibikombe bikinirwa mu Rwanda kuko ngo icyo gihe ni nabwo akazi k’umukinnyi gahita kagaragara akaba yanakina hanze y’u Rwanda.

Ndayishimiye Antoine Dominique avuga ko byose biva mu gukora cyane

Ndayishimiye Antoine Dominique avuga ko byose biva mu gukora cyane

Ndayishimiye Antoine Dominique mu myitozo ku kibuga cya Kicukiro

Ndayishimiye Antoine Dominique mu myitozo ku kibuga cya Kicukiro

ndayishimiye Antoine Dominique14

Uhere ibumoso: Biramahire Abedy, Ndayishimiye Antoine Dominique, Mpozembizi Mohammed, Nizeyimana Mirafa na Muvandimwe Jean Marie Vianney

Ndayishimiye Antoine Dominique (Ibumoso) na Muhinda Bryan (Iburyo) myugariro bakinana muri Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique (Ibumoso) na Muhinda Bryan (Iburyo) myugariro bakinana muri Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) na Habimana Hussein (Ibumoso) myugariro bakinana

Ndayishimiye Antoine Dominique (iburyo) na Habimana Hussein (Ibumoso) myugariro bakinana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND