RFL
Kigali

Oda Paccy ahangayikishijwe n’umubyinnyi we ngo wahagurukiye kumusebya

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/07/2017 13:49
4


Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru yuko Oda Paccy yaba yarambuye ababyinnyi bamubyiniye muri PGGSS7 ndetse ngo n'ugerageje kumwishyuza bikarangira atutswe.



Iyi nkuru tukiyimenya twashatse kumenya aho yavuye tuvugana n'umubyinnyi wa Oda Paccy wavugaga ko yabambuye, adutangariza ko kubwe amafaranga yose Paccy yagombaga kumuha yayamuhaye yongeraho ko hari ibindi bibazo bagiye bagirana mu irushanwa  ariko ngo we arishyuriza bagenzi be.

oda paccyUmwe mu babyinnyi ba Oda Paccy arahamya ko Paccy hari abo yambuye ari nabo yishyuriza, gusa bo bakabyamaganira kure

Uyu mubyinnyi uzwi ku izina rya Omar yabwiye Inyarwanda.com ati”Ni njye wavuganye na Paccy abandi mbahamagara ku giti cyanjye ni ukuvuga ko ari njye wabahaye akazi rero ndi kwishyuriza bagenzi banjye babiri asigaraniye amafaranga kuko ni njye birirwa bishyuza rero Paccy hari amakosa menshi yagiye adukorera ariko nagerageze atwishyure.”

Uyu musore wabwiye Inyarwanda ibyo bagiye batumvikanaho na Oda Paccy byose birimo uburyo ngo atabahaga agaciro mu irushanwa n'ibindi. Ibi byatumye twegera Oda Paccy, tuganira na we tumubaza niba hari amafaranga arimo ababyinnyi be nkuko bamaze kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Oda Paccy yavuze ko ngo atumva ukuntu bamusebya kandi bose yarabishyuye ndetse n'uwo ataraha amafaranga ngo akaba atari ukumwambura dore ko bose bavugana, akibaza ikihishe inyuma y'uyu mubyinnyi.

oda paccy

Oda Paccy ngo ntiyumva impamvu ababyinnyi be bamusebya

Oda Paccy yahise atangaza ko atazi uri kuvuga ibi icyo agamije yongeraho ko akimara kumva iki kibazo yahise yihutira kuvugana n'aba basore bavugwaga ko abarimo amafaranga, bose bamubwira ko nta kibazo na kimwe bafitanye ndetse  mu majwi inyarwanda.com dufite aba basore uko ari batatu bavuga ko ataribo batumye uyu mugenzi wabo ndetse ngo nta mafaranga bamwishyuza.

Babiri muri batatu babajijwe bavuze ko Oda Paccy akibafitiye amafaranga ariko nabo ubwabo bakaba bamufitiye imyenda babyinanaga ariko atari ukuyigwatira ahubwo ari ukuburana ngo bahabwe amafaranga yabo nabo batange imyenda ariko bagasanga bitakabaye ikibazo cyane ko bo ntakibazo bafite. Aba bose nabo bakaba bibazaga icyo mugenzi wabo agamije.

Uyu muraperikazi asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko atazi icyo uwavuze ibi yari agamije gusa atangaza ko nta gishya kirimo cyane ko umuntu ashobora kugusebya ntacyo mupfa gusa yongeraho ko ibi bitakabaye ku muntu bakoranye mu irushanwa ryose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umubyinnyi6 years ago
    nagende nibyo nange naramubyiniye muri2009 aranyambura rwose ajye yishyura kuko nawe abamukoresha baramwishyura
  • Kade6 years ago
    yebaba we uwo muhungu ni mayibobo ya kagugu buriya yabuze aya mugo atangiye guhimba ibinyoma yirirwa akubitirwa mu tubari kubera kwiba no kubeshya .Omar man gabanya dore na ba djimy bategereje ibyabo watwaye.
  • papy6 years ago
    Uyu musore niko amera ndamuzi ngewe yaje iwange man anyiba sandari ningofero ariko ni mufata nzamuvunagura namwe mu mubwire
  • Baggy 6 years ago
    Rwose uwo muhungu arivuguruza cyane ngaho ngo burumwe tmyavuganye na paccy kugiti cye uko azajya amwishyura ubundi ngo niwe umuhagarariye........ nareke gusebya paccy yigire kunywa mugo





Inyarwanda BACKGROUND