Kuri uyu wa Kane tariki 20 Nyakanga 2017 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana inkuru yuko Oda Paccy yaba yarambuye ababyinnyi bamubyiniye muri PGGSS7 ndetse ngo n'ugerageje kumwishyuza bikarangira atutswe.
Iyi nkuru tukiyimenya twashatse kumenya aho yavuye tuvugana n'umubyinnyi wa Oda Paccy wavugaga ko yabambuye, adutangariza ko kubwe amafaranga yose Paccy yagombaga kumuha yayamuhaye yongeraho ko hari ibindi bibazo bagiye bagirana mu irushanwa ariko ngo we arishyuriza bagenzi be.
Umwe mu babyinnyi ba Oda Paccy arahamya ko Paccy hari abo yambuye ari nabo yishyuriza, gusa bo bakabyamaganira kure
Uyu mubyinnyi uzwi ku izina rya Omar yabwiye Inyarwanda.com ati”Ni njye wavuganye na Paccy abandi mbahamagara ku giti cyanjye ni ukuvuga ko ari njye wabahaye akazi rero ndi kwishyuriza bagenzi banjye babiri asigaraniye amafaranga kuko ni njye birirwa bishyuza rero Paccy hari amakosa menshi yagiye adukorera ariko nagerageze atwishyure.”
Uyu musore wabwiye Inyarwanda ibyo bagiye batumvikanaho na Oda Paccy byose birimo uburyo ngo atabahaga agaciro mu irushanwa n'ibindi. Ibi byatumye twegera Oda Paccy, tuganira na we tumubaza niba hari amafaranga arimo ababyinnyi be nkuko bamaze kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.
Oda Paccy yavuze ko ngo atumva ukuntu bamusebya kandi bose yarabishyuye ndetse n'uwo ataraha amafaranga ngo akaba atari ukumwambura dore ko bose bavugana, akibaza ikihishe inyuma y'uyu mubyinnyi.
Oda Paccy ngo ntiyumva impamvu ababyinnyi be bamusebya
Oda Paccy yahise atangaza ko atazi uri kuvuga ibi icyo agamije yongeraho ko akimara kumva iki kibazo yahise yihutira kuvugana n'aba basore bavugwaga ko abarimo amafaranga, bose bamubwira ko nta kibazo na kimwe bafitanye ndetse mu majwi inyarwanda.com dufite aba basore uko ari batatu bavuga ko ataribo batumye uyu mugenzi wabo ndetse ngo nta mafaranga bamwishyuza.
Babiri muri batatu babajijwe bavuze ko Oda Paccy akibafitiye amafaranga ariko nabo ubwabo bakaba bamufitiye imyenda babyinanaga ariko atari ukuyigwatira ahubwo ari ukuburana ngo bahabwe amafaranga yabo nabo batange imyenda ariko bagasanga bitakabaye ikibazo cyane ko bo ntakibazo bafite. Aba bose nabo bakaba bibazaga icyo mugenzi wabo agamije.
Uyu muraperikazi asoza ikiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yavuze ko atazi icyo uwavuze ibi yari agamije gusa atangaza ko nta gishya kirimo cyane ko umuntu ashobora kugusebya ntacyo mupfa gusa yongeraho ko ibi bitakabaye ku muntu bakoranye mu irushanwa ryose.
TANGA IGITECYEREZO