RFL
Kigali

Miss Iradukunda Elsa yagize amahirwe yo guhura imbonankubone na Perezida Kagame –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/07/2017 10:53
1


Iradukunda Elsa ni we uherutse kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, kuri ubu ni umwe mu banyarwanda benshi bashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame. Uyu mukobwa yagize amahirwe yo guhura na Perezida Kagame.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2017 ubwo Perezida Kagame yajyaga kwiyamamariza mu karere ka Bugesera yari yaherekejwe n'abanyarwanda batari bake barimo na Miss Iradukunda Elsa, uyu ukunze kugaragara aherekeza Perezida Kagame ahantu hanyuranye aba yagiye kwiyamamaza, icyakora mu mafoto yafotowe uyu mukobwa biragaragara ko yagize amahirwe yo guhura imbonankubone na Perezida Kagame ndetse n’umufasha we.

Tukimara kubona aya mafoto twifuje kumenya uko uyu mukobwa yakiriye guhura n’umuryango wa Perezida Kagame, adutangariza ko yabyishimiye cyane. Miss Elsa Iradukunda yabwiye Inyarwanda.com ko yari yicaye bisanzwe, biba ngombwa ko ajya kubyina mu gihe cyo kwishimana n’abaturage maze aboneraho umwanya wo kwegera Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame kugira ngo abamenyeshe ko abashyigikiye yivuye inyuma ndetse anabashimira uburyo bakomeje guha umunyarwandakazi ijambo.

REBA AMAFOTO:

miss rwandaIradukunda Elsa aganira na Perezida Kagame

miss rwandaMiss Elsa Iradukunda yaganiriye kandi na Madame Jeannette Kagame

miss rwandamiss rwandaMiss Rwanda Iradukunda Elsa ari mu rubyiruko rwanahuye na muzehe Ngarambe François umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi

AMAFOTO: Rwanda Inspiration Backup






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dushime6 years ago
    mbese nabo bagore cga abkobwa babyibushye ni urubyiruko?ko mbona ari abakecuru se urubyiruko nturuba ruri munsi ya 30 ans





Inyarwanda BACKGROUND