Madonna yamaze gushyikiriza ubusabe bwihuse urukiko rwo mu mujyi wa New York bwo guhagarika kugurisha muri cyamunara ibaruwa uwahoze ari umukunzi we,Tupac Shakur yanditse ubwo yari muri gereza.Madonna yavuze ko adashobora kurebera iki gikorwa kuko ngo abafite iyi baruwa bayibye mu rugo rwe.
Mu nyandiko zikubiyemo ubu busabe Madonna avuga ko yatunguwe cyane n’iyi cyamunara ndetse akavuga ko atigeze amenya ko ibintu nk’ibi byaba biri mu byo atunze ndetse ngo akeka ko uwahoze ari inshuti ye akaba n’umunyabugeni,Darlene Lutz yaba ari we watwaye iyi baruwa.Aya ni yo makuru urukiko rwagendeyeho rusaba urubuga Gottahaverockandroll ko rwahagarika igikorwa cyo kugurisha iyi baruwa.
Aka ni agace kamwe kagize ibaruwa Tupac yanditse, Madonna yanze ko igurishwa muri cyamunara.
Iyi baruwa Madonna yasabye ko itagurishwa cyamunara ni iyo Tupac yanditse ubwo yari muri gereza avuga ko yahagaritse gukundana na Madonna kubera ko ari umuzungukazi.
Source:TMZ
TANGA IGITECYEREZO