Aya ni amagambo yakiriwe neza n’abantu benshi bakurikira uyu mugore bavuga ko yavuze neza.Muri aya magambo yuzuye amarangamutima Zari aragira ati”(....) muvandimwe,nyuze hano ngo ndebe uko umerewe,waragiye ariko ntiwibagiranye”.
Ibi Zari abikoze nyuma yaho Ssemwanga yitabye Imana azize indwara y’umutima aho yari arwariye mu bitaro byitwa Steven Biko biherereye mu mujyi wa Pretoria mu gihugu cy’Afurika y’epfo.N’ubwo Ivan Ssemwanga yitabye Imana batakibana kuko ubu Zari yibanira na Diamond, benshi bamushimiye uyu mutima mwiza yagize wo gusura imva ya Ivan Ssemwanga.