RFL
Kigali

Haruna Niyonzima mu batoza 35 bari gushaka Licence-C ya CAF

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 16:32
1


Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi kuri ubu ari mu batoza 35 bari mu mahugurwa y’ibyumweru bibiri (2) azabafasha kuba bahabwa icyangombwa cyo ku rwego rwa gatatu (C) gitangwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).



Amahugurwa ari gutangirwa ku biro bikuru by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), yatangiye kuwa Mbere tariki 17 Nyakanga 2017 akazarangira kuwa 30 Nyakanga 2017.

Haruna wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi inshuro 70, yatangiye kwigira Licence C ya CAF kugira ngo atangire gutegura inzira ye y’ubutoza yazakora igihe azaba arangije gukina umupira w’amaguru.

Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa FERWAFA kuri uyu wa kabiri, yavuze ko yatangiye aya masomo kugira ngo azahite yinjira mu butoza narangiza gukina umupira w’amaguru. Yagize ati:

Natangiye gukurikirana amasomo y’ubutoza kugira ngo igihe nzaba nsoje gukina umupira w’amaguru nzahite mbasha kwinjira mu butoza. Ndateganya gukurikirana amasomo menshi ajyanye n’ubutoza mu gihe season izajya iba irangiye nta mikino dufite, nzarebe uko bizagenda. Iki ni cyo gihe cyiza cyanjye cyo gutangira gutegura umwuga w’ubutoza.

Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu arashaka kuzarangiza gukina yicara ku ntebe y'abatoza

Haruna Niyonzima kapiteni w'ikipe y'igihugu arashaka kuzarangiza gukina yicara ku ntebe y'abatoza

Mu bandi bazwi bari guhuguranwa na Haruna mu bijyanye n’ubutoza harimo Nshutinamagara Ismael bakunda kwita Kodo wahoze akinira APR FC, ubu akaba ari kwimenyereza ubutoza mu ikipe ya AS Kigali, Mutarambirwa Djabil wo muri Kiyovu Sport, Dusange Sasha wo mu ngimbi za Rayon Sports, Muvunyi Felix wo muri Miroplast Fc , Shyaka Jean na Rwibutso Claver umutoza wungirije muri Pepinieres FC.

Aya mahugurwa yateguwe na FERWAFA , aterwa inkunga na CAF, azasozwa tariki 30 Nyakanga 2017. Ubwo yayafunguraga ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017, Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste yashimiye abayitabiriye ndetse ababwira ko bizabafasha cyane kuko abenshi bari mu mupira w’amaguru abandi bakaba barahoze bawukina.

Ndashimira ubwitabire bwanyu muri aya mahugurwa. Aya mahugurwa ni ingenzi cyane mu mwuga wanyu w’ubutoza, cyane cyane ko hafi ya mwese mufite aho muhurira n’umupira w’amaguru abandi mukaba mwarahoze muri abakinnyi. Muzakuramo ubumenyi bukomeye buzabafasha mu mwuga wanyu w’ubutoza.

Yunzemo ati "Ndabasaba kumenya kwita ku nshingano no kugira ikinyabupfura kugira ngo muzabere urugero abakiri bato, muzaha kuri ubu bumenyi mu rwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda."

Aya mahugurwa azafasha abatoza bo mu Rwanda kubongerera ubumenyi mu mwuga wabo wo gutoza amakipe yo ku mugabane wa Afurika. Amahugurwa aba batoza bari guhabwa azaba umwanya wo kungurana ibitekerezo bizafasha kuzamura uyu mukino mu Rwanda.

Mu byo baziga harimo uburyo bwo gukoresha imyitozo (Training, tactics), amategeko y’umupira w’amaguru, kumenya kuyobora, kwiga umukino (game analysis), kumenya uko abakinnyi bahagarikwa mu kibuga (Formations and Systems) n’ibindi binyuranye.

Abazahabwa impamyabumenyi aya mahugurwa arangiye, bizabasaba byibuze kumara indi myaka 2 mu kazi k’ubutoza kugira ngo babashe kwigira Licence B ya CAF. Kugeza ubu u Rwanda rufite abatoza bafite Licence C ya CAF 114, abafite Licence B ya CAF ni 7 naho abafite Licence A ya CAF ni 13.

Dore abatoza 35 bari gushaka License-C ya CAF:

Kalimba Richard (Pepiniere Fc), Sekamana Leandre (Unattached), Dusange Sasha (Rayon Sports Junior Fc), Simba Theophile (RDF), Nzeyimana Alexis (RDF), Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Mbungira Ismael (Harerimana Innocent (ES Mutunda WFC), Nshutinamagara Ismael (AS Kigali), Ndoli Innocent (Unattached), Kabalisa Calliope (Isonga Fc), Ndahiro Mbonigaba (Vision Fc), Kayiranga Patrick (Huye Training Center), Kubwimana Jean Marie Vianney (AS Kigali Junior), Mukiza Abdoulkarim (La Jeunesse), Twagirimana Jean Baptiste (Inyemera WFC), Niyonzima Haruna (free agent), Twagirayezu Isaac (KEFA Academy), Niyirema Aimable (KEFA Academy), Bigirimana Richard (KEFA Academy), Twagiramungu Jean Marie Vianney (SC Kiyovu), Muyenzi Dieudonne (KEFA Academy), Uwintwali Jean Claude (Unattached), Safari Mustafa AS Kigali WFC), Fikiri Abdulkarim (Unattached), Kabanyana Scovia (Imanzi WFC), Nshimiyimana Janvier (Unattached), Shyaka Jean (Unattached), Uwitonze Jean Cliff (HQC Fc), Namahoro Yves (Vision Fc), Rwibutso Pierre Claver (Pepiniere Fc), Byusa Wilson (APR FC Academy), Mutarambirwa Djabil (SC Kiyovu), Tugirimana Gilbert (Marines Fc), Muvunyi Felix (Miroplast Fc)  na Nsabimana Jean de Dieu (Bugesera WFC).

Haruna Niyonzima (uwa gatatu mu bicaye uhereye ibumoso) ari gushaka impamyabumenyi ya CAF iri ku rwego rwa gatatu (CAF C-License)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nsengiyumva Amos6 years ago
    Ni fuzaga guhugurwa najye nabigenza gute ?





Inyarwanda BACKGROUND