Urban Boys bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya ‘Mama’ –YUMVE

Imyidagaduro - 18/07/2017 11:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Urban Boys bamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya  ‘Mama’ –YUMVE

Safi Madiba, Nizzo Kaboss, na Humble G ni abasore bagize itsinda rya Urban Boys, rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda. Urban Boys yamaze gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise ‘MAMA’.

Indirimbo nshya ya Urban Boys bise ‘MAMA’ yakorewe muri Uganda ikorwa na Producer ugezweho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Nessim uyu akaba asanzwe azwi cyane mu gukorera abahanzi bakomeye muri Uganda nka Ykee Benda, Sheebah n'abandi benshi. Iyi ndirimbo igeze hanze ikurikira iyo Urban Boys bakoranye na Ykee Benda bise ‘Nipe’.

UMVA HANO 'MAMA' INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYZ

urban boysUrban Boys yashyize hanze indirimbo yabo nshya

Nkuko twabitangarijwe n'abagize itsinda rya Urban Boys ngo amashusho y’iyi ndirimbo yarangiye gufatwa ndetse mu minsi mike nayo araba ageze hanze. Tubibutse ko iri tsinda rishyize hanze iyi ndirimbo mu gihe bari muri gahunda yo gushyigikira Perezida Kagame mu kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika muri manda itaha dore ko iri tsinda riri mu bahanzi baherekeza Perezida Kagame aho agiye hose muri gahunda zo kwiyamamaza. 

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA URBAN BOYS 'MAMA'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...