RFL
Kigali

Muyoboke Alex yongereye undi muhanzi ukomeye muri Decent Entertainment bahita bashyira hanze indirimbo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/07/2017 11:06
0


Muri iyi minsi uvuze Decent Entertainment ni imwe mu ma kompanyi akomeye hano mu Rwanda afasha abahanzi, iyi iyoborwa na Muyoboke Alex ikaba ikorana na Charly na Nina ndetse na Farious uzwi nka Big Fizzo gusa magingo aya bamaze kongeramo undi muhanzi ukomeye.



Nkuko amakuru yageraga ku Inyarwanda yabivugaga Muyoboke Alex ubwo yajyaga i Burayi mu minsi ishize yatangiye ibiganiro n’umuhanzi ukomeye w’umunyarwanda wibera ku mugabane w’Uburayi ari we Faycal Ngeruka uzwi nka KODE, ibi biganiro nyuma yo kugira icyo bitanga magingo aya Kode ari mu bahanzi batangiye gufashwa na Decent Entertainment iyobowe na Muyoboke Alex.

Ibi byahamijwe na Kode mu kiganiro kirekire yagiranye na Inyarwanda aho yatangaje ko ibi biganiro babitangiye ubwo Charly na Nina bari kumwe na Muyoboke ubwo baherutse mu Bubiligi gukorerayo igitaramo, iki gihe ngo ni bwo Kode yatangiye gushaka Muyoboke Alex baraganira bagira ibyo bumvikana ndetse kuri ubu birangiye batangiye gukorana nubwo avuga ko batararangiza gusinyana amasezerano ariko yabwiye Inyarwanda ko aricyo gisigaye ibikubiye mu masezerano byose bamaze kubivugana ndetse n’imikoranire yatangiriye ku ndirimbo nshya Kode afite yise ‘Vitamina’.Kode

UMVA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KODE AVUGA KU MIKORANIRE YE NA MUYOBOKE ALEX

Abajijwe amasezerano bagomba gusinyana ibikubiyemo yatangaje ko ari uko Muyoboke Alex ariwe uhagarariye inyungu ze mu Rwanda no muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, icyakora Kode akaba ari gushaka uko yahuza imikoranire n’ikipe yari isanzwe imufasha yo mu Bubiligi dore ko ariyo yari ihagarariye inyungu za muzika ye mu Bubiligi, gusa ngo ahandi hose Muyoboke Alex ni we ushinzwe gukurikirana inyungu z’uyu muhanzi.

KodeNgeruka Faycal Kode ugiye gutangira gukorana na Decent Entertainment ya Muyoboke Alex

Muyoboke Alex aganira na Inyarwanda.com ntiyahakana aya makuru ko yatangiye gukorana na Kode ndetse ko bahereye ku ndirimbo ‘Vitamina’ ariko nanone yongeyeho ko bakiri mu biganiro kuko ngo hari ibitaranozwa gusa nawe asanga hari icyizere ko mu minsi iri imbere biba bimeze neza.

Nyuma yo gutangira gukorana Kode na Decent bahise bashyira hanze amashusho y’indirimbo ya Kode nshya yise ’Vitamina’, usibye iyi ariko ngo ubu noneho Kode wahoze uzwi nka Faycal agiye kubadukana ingufu n’umuvuduko dore ko nkuko abitangaza byibuza ngo mukabati ke harimo indirimbo eshatu zirangiye zimeze neza agiye guha abanyarwanda kimwe n'izindi akomeje gukoraho.

REBA HANO AMSHUSHO Y'INDIRIMBO YA KODE NSHYA YISE 'VITAMINA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND