RFL
Kigali

Nyuma yo gusoza amasomo ku Nyundo, Mutu yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Azanyibwirire' -YUMVE.

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:17/07/2017 11:49
0


Umuhanzi Mutuzo Courage Jean Luc uzwi ku izina rya Mutu nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo muri 2016, yashyize hanze indirimbo ya gatatu yise”Azanyibwiririre” yatunganyijwe na Bob.



Umuhanzi Mutu w’imyaka 24 y’amavuko,amaze imyaka itatu akora ibijyanye n’umuziki ku buryo bw’umwuga.Ashyize hanze iyi ndirimbo yise Azanyibwirire nyuma yaho yari yabanje gushyira hanze iyitwa ‘African Child’ n’indi yise Imbere ni heza.Abajijwe niba ibi byaba byaramubayeho bityo bikaba ari byo byamuteye kwandika iyi ndirimbo ubwo yaganiraga  na Inyarwanda.com,Mutu yagize ati:

”Oya, gusa bijya bibaho ko umuntu akunda undi akifashisha mugenzi we ngo abimwibwirire,njye mbona atari ngombwa ahubwo yaza akabinyibwiririra ubwe kuko ushobora gusanga yorosoye uwabyukaga”.Uyu muhanzi yongeyeho ko uyu musaruro awukesha gukora cyane,kugisha inama ndetse no kugunda n’umutima we wose ibyo  akora.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AZANYIBWIRIRE' YA MUTU

Uyu muhanzi yagiye yitabira amaserukiramuzo atandukanye nka Kigali Up festival,Access Mundi ndetse yanitabiriye Rwanda Day yabereye mu mujyi wa San Fransisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi ni uko yari umucuranzi wa gitari muri PGGSS iherutse na none kandi akaba yaragiye azenguruka ahantu hatandukanye ari kumwe na Might Popo nka Kinshasa ndetse na Dar es Salaam.

UMVA HANO INDIRIMBO 'AZANYIBWIRIRE' YA MUTU






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND